Nyuma y’aho ikipe ya Police Handball Club yari yaramaze kwizera kwegukana igikombe cya Shampiona habura umunsi umwe ngo Shampiona irangire,ntibyayibujije kongera gutsinda APR Hc basanzwe bahangana muri Shampiona,aho yayitsinze ku bitego 35-26 .
Mu mukino wagaragaye mo ishyaka ryinshi,ndetse uza no guhagarikwa n’imvura mu gihe kigera ku minota 30,waje kurangwa no kwigaragaza kw’abakinnyi ba Police Hc barimo Muhawenayo Jean Paul,Mutuyimana Gilbert,Tuyishime Zacharie,ndetse n’abandi wabonaga ko barushaga APR guhuza umukino.
Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira Police itsinze APR ibitego 20 kuri 13 bya APR,gusa mu gice cya kabiri APR yagarutse bigaragara ko yahinduye byinshi ari nako yaje kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego aho yabashije gutsinda ibitego 8 mu gihe Police yatsinze 9,bitandukanye n’uko igice cya mbere yarushwaga ibitego 7.
Nyuma y’uyu mukino,Bagirishya Anaclet yavuze ko ikipe ye itabashije kugarira neza,ndetse ko no kubura umunyezamu wa mbere hari icyo byagabanije ku musaruro bashoboraga gukura muri uyu mukino.
Anaclet Bagirishya yagize ati "Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye by’umwihariko mu gice cya kabiri,gusa igice cya mbere ntitwabashije kugarira neza,byakwiyongeraho kuba nta munyezamu wa mbere wari uhari,byaje gutuma dutakaza uyu mukino,ariko tugiye gukosora kugira ngo tuzabashe kwitwara neza mu mikino ya Carré d’As"
Ku ruhande rw’umutoza w’agateganyo wa Police Hc Sibomana Albert,yatangaje ko we yishimiye kuba umukino wa mbere akinnye na APR abashije kuyitsinda n’ubwo nta gihe kinini amaze mu ikipe
"Biranshimishije cyane nk’umutoza utamaze igihe mu ikipe kuba mbashije guhita ntsinda APR,ndumva nibikomeza gutya ikipe izagera kuri byinshi byiza,gusa sinizeye ko tuzakina Carré d’As kuko turi kwitegura imikino mpuzamahanga" Sibomana Albert aganira na Kigali Today
Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu aribwo iyi kipe ya Police Hc izashyikirizwa igikombe,ubwo hazaba hakinwa imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri iyi Shampiona.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Congr kuri coach Sgt Albert