U Rwanda rwihereranye Madagascar mu gikombe cy’Afurika kiri kubera Senegal

Ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera i Dakar muri Senegal, u Rwanda rutsinze Madagascar ibitego 35-24.

Wari umukino wa mbere wo mu itsinda,wabereye kuri Stade Amadou Bary, abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda batangiye bayoboye umukino, baza kurangiza igice cya mbere batsinze Madagascar ibitego 18 by’u Rwanda ku 9 bya Madagascar.

Abanyarwanda batuye muri Senegal bari baje gufana ikipe yabo
Abanyarwanda batuye muri Senegal bari baje gufana ikipe yabo

Mu gice cya kabiri cy’umukino abasore b’u Rwanda bakomeje kuyobora umukino ndetse bakajya banyuzamo bakanaha umwanya n’abandi bakinnyi batabanje mu kibuga, umukino urangira u Rwanda ruwutsinze ku bitego 35-24.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal akurikirana umukino
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal akurikirana umukino
Ikipe y'u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere
Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere

Byari ibyishimo ku Banyarwanda benshi batuye muri Senegal bari baje gushyigikira ikipe yabo, aho bari barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, bakaba n’ubundi bari baje no kwakira iyo kipe ku kibuga cy’indege ubwo yageraga i Dakar ku munsi w’ejo.

Anaclet Bagirishya, umutoza wungirije yiga uko andi makipe akina, aba bana bari kureba ko babyumva
Anaclet Bagirishya, umutoza wungirije yiga uko andi makipe akina, aba bana bari kureba ko babyumva

U Rwanda ruzongera gukina umukino wa kabiri kuri uyu wa Gatatu aho ruzaba rukina n’ikipe y’igihugu ya Congo, rukazasoza imikino yo mu matsinda rukina na Senegal yakiriye irushanwa.

Gahunda yose y’imikino

Umunsi wa mbere, Ku wa kabiri tariki 01/08/2017

16h00 (18h00 za Kigali): Benin 37-27 Ethiopie
18h00 (20h00 za Kigali): Madagascar 24-35 Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Senegal

Umunsi wa kabiri, Ku wa gatatu tariki 02/08/2017

16h00 (18h00 za Kigali): Mozambique vs Benin
18h00 (20h00 za Kigali): Rwanda vs RD Congo
20h00 (22h00 za Kigali): Senegal vs Madagascar

Umunsi wa gatatu, Ku wa kane tariki 03/08/2017

16h00 (18h00 za Kigali): Ethiopie vs Mozambique
18h00 (20h00 za Kigali): Senegal vs Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Madagascar

Umunsi wa kane, ku wa Gatanu tariki 04/08/2017

Kuri uyu munsi hateganijwe imikino ya ½ cy’irangiza, aho muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere, maze iya mbere mu itsinda rimwe igakina n’iya kabiri mu rindi tsinda, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, naho izitsinzwe zikazahatanira umwanya wa gatatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka