U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu muri IHF Challenge Trophy

Mu irushanwa rya Handball ryaberaga muri Zanzibar, risojwe u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu batarengeje imyaka 18 na 20 mu bakobwa

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20

Ni irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera muri Zanzibar, rigahuza ibihugu umunani bigize akarere ka Gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5).

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu rutawukiniye, kuko igihugu cya Kenya bari guhatana cyavuye mu irushanwa ritarangiye.

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 nayo yegukanye umwanya wa gatatu
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 nayo yegukanye umwanya wa gatatu

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu rutsinze u Burundi ibitego 29 kuri 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka