U Rwanda rwegukanye irushanwa #IHFTrophy rutsinze Uganda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda i Nairobi muri Kenya

Kuri uyu wa Gatandatu i Nairobi muri Kenya hasojwe irushanwa ryahuzaga ibihugu birindwi bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone V) mu batarengeje imhaka 18 n’abatarengeje imyaka 20.

Mu batarengeje imyaka 20 ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe itsinze igihugu cya Uganda ku bitego 39 kuri 37.

Mu batarengeje imyaka 18, igikombe cyatwawe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma ibitego 40-37.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahagararira Zone V ku gikombe cyo ku rwego rwa Afurika kizabera muri Guinea mu kwezi kwa 12/2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka