Kuri uyu wa Gatanu muri BK Arena haberaga imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugera ku wa munani, ndetse n’imikino ya ½ mu gikombe cya Afurika cya Handball kimaze iminsi kibera mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Congo-Brazzaville ni zo zabimburiye izindi mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7, uza kurangira Congo itsinze u Rwanda ibitego 35 kuri 34, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Congo ifite 20 kuri 15.
Uko imikino yo ku munsi w’ejo yose yagenze
Umwanya wa 7-8: Rwanda 34-35 Congo
Umwanya wa 5-6: Maroc 31-31 Libye (35-34 nyuma yo kwiyambaza penaliti)
Imikino ya 1/2
Egypte 33-24 Angola
Tunisie 25-29 Algérie
Gahunda y’uyu munsi
Umwanya wa gatatu: Angola vs Tunisie
Umukino wa nyuma: Egypte vs Algérie
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|