U Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zibona itike ya FINAL (AMAFOTO)

Mu mikino ibanziriza umunsi wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma

Kuri uyu wa Gatanu muri BK Arena haberaga imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugera ku wa munani, ndetse n’imikino ya ½ mu gikombe cya Afurika cya Handball kimaze iminsi kibera mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari yaje kureba umukino w'u Rwanda na Congo
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari yaje kureba umukino w’u Rwanda na Congo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Congo-Brazzaville ni zo zabimburiye izindi mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7, uza kurangira Congo itsinze u Rwanda ibitego 35 kuri 34, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Congo ifite 20 kuri 15.

Uko imikino yo ku munsi w’ejo yose yagenze

Umwanya wa 7-8: Rwanda 34-35 Congo
Umwanya wa 5-6: Maroc 31-31 Libye (35-34 nyuma yo kwiyambaza penaliti)

Imikino ya 1/2

Egypte 33-24 Angola
Tunisie 25-29 Algérie

Egypt ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe yatsinze Angola igera ku mukino wa nyuma
Egypt ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe yatsinze Angola igera ku mukino wa nyuma

Gahunda y’uyu munsi

Umwanya wa gatatu: Angola vs Tunisie
Umukino wa nyuma: Egypte vs Algérie

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka