U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’isi muri Croatia (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy’isi itsinze Maroc

Kuri uyu wa mbere tariki 07/08/2023 muri Croatia, hari hakomeje imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19, aho ku ruhande rw’u Rwanda bakinaga imikino yo guhatanira imyanya, aho rwahuraga na Maroc.

U Rwanda muri uyu mukino rwatangiye ruyoboye aho ari rwo rwabonye igitego cy amber emuri uyu mukino, amakipe akomeza kugendana ariko igice cya mbere kirangira Maroc iri imbere n’ibitego 17 kuri 16.

Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwongeye gutangira ruyoboye umukino aho rwahise rwishyura ndetse ikipe y’u Rwanda ikomeza kugenda imbere ya Maroc, umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 33 kuri 32.

Ku munsi w’ejo u Rwanda ruzongera gusubira mu kibuga aho ruzaba rukina n’igihugu cya Nouvelle Zelande ku i Saa Saba n’igice, nyuma hagakorwa urutonde rw’uko amakipe akurikiranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka