U Rwanda rwatsinze u Burundi rugera 1/2 mu irushanwa #IHFTrophy (Amafoto)

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball ari i Addis Abeba yabonye itike yo gukina 1/2, aho mu batarengeje imyaka 20 u Rwanda rwanyagiye u Burundi

Addis Abeba muri Ethiopia hakomeje kubera irushanwa IHF Trophy rihuza amakipe agize akarere ka 5 k’imikino muri Afurika mu mukino wa Handball, aho uyu munsi hasozwaga imikino y’amatsinda.

U Rwanda rwanyagiye u Burundi
U Rwanda rwanyagiye u Burundi

Mu batarengeje imyaka 20 ari nabo batangiye mbere, bihereranye u Burundi babunyagira ibitego 38 kuri 25, mu gihe igice cya mbere cyarangiye ari 19 kuri 11.

U Rwanda rwahise rusoza iyi mikino ku mwanya wa mbere aho rukina na Ethiopia muri 1/2 kuri uyu wa Kane.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwakinnye umukino ukomeye na Ethiopia yari imbere y’abafana bayo, umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego 29 kuri 29.

U Rwanda mu batarengeje imyaka 18 rurakina na Kenya muri 1/2, nyuma y’uko u Rwanda rwasoje ku mwanya wa mbere.

Gahunda y’imikino ya 1/2 kuri uyu wa Kane

Abatarengeje imyaka 20

13h30 (12h30 amasaha ya Kigali): Rwanda vs Ethiopia
15h30: Uganda vs Burundi

Ikibuga: Ethiopian Sports Academy

Abaterengeje imyaka 18 (U18)

11h00: Burundi vs Ethiopia
13h30 (12h30 Amasaha ya Kigali): Rwanda vs Kenya

Ikibuga : 4 Killo Hall

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka