U Rwanda rwasoje ku mwanya wa gatandatu mu gikombe cya Afurika cya Handball

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje igikombe cya Afurika cya Handball ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Guinea

Ku munsi w’ejo u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 cyaberaga mu mujyi wa Madhia muri Tunisia, umukino wari uwo guhatanira kuva ku mwanya wa 5-6.

U Rwanda rwahabwaga amahirwe nturwabashije gutsinda Guinea
U Rwanda rwahabwaga amahirwe nturwabashije gutsinda Guinea

U Rwanda rwatsinzwe na Guinea ibitego 35 kuri 32 mu gihe igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze Guineaa ibitego 14 kuri 12.

Ikipe ya Guinea yahise yegukana umwanya wa 5, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa 6. Ku mwanya wa 7 haje Libya, uwa 8 haza igihugu cya Mali.

Uyu munsi harakinwa umukino wa nyuma (Final) ihuza Egypt na Tunisia, naho umwanya wa 3 Algeria na Maroc.

Kugeza ubu ibihugu bine ari byo Egypt, Tunisia, Algeria na Maroc byamaze kubona itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha, mu gihe hategerejwe kumenya niba umubare w’ibihugu bihagararira umugabane wa Afurika byiyongera nk’uko byari byagenze mu gikombe cy’isi giheruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka