U Rwanda rutsinze Uganda ibitego 38-32, mu mukino wa nyuma w’amarushanwa yitwa IHF Challenge Trophy yaberaga Uganda muri Handball, kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016.
Wari umukino wabayemo guhangana kudasanzwe kuri ibi bihugu bisanzwe bihangana mu mikino itandukanye, umukino watangiye ikipe ya Uganda ikuramo imipira ikomeye y’abakinnyi b’abanyarwanda, aho ndetse mu minota itatu ya mbere yari amaze gukuramo Penaliti eshatu z’u Rwanda.
Amakipe yakomeje kugendana mu bitego, ndetse buri imwe ikagera aho iyobora n’indi ikongera ikayicaho, gusa igice cya mbere cy’iminota 30 kiza kurangira u Rwanda rutsinze Uganda ibitego 18-16.
Mu gice cya kabir cy’umukino, ikipe ya Uganda yatangiye irusha u Rwanda ndetse iza no kuyirusha ibitego 3, nyuma u Rwanda ruza kongera kuyishikira, ariko amakipe yombi n’ubundi yakomeje kugendana ku bitego, gusa habura iminota 10 u Rwanda rwaje kurusha bigaragara ikipe ya Uganda amayeri yo gutsinda, bigera n’aho iyirusha ibitego 7, gusa umukino wo uza kurangira u Rwanda rutsinze ibitego 38 kuri 32 bya Uganda.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwaka mushya wa2017.biragaragara ko bikwiye guha agaciro abahanzi nyarwanda ,kubera ko bashoboye.kandi murabona ko amashusho ya The Ben abigaragaza kandi nawe byatumye umufuka we urumbukirwa nibiwujyamo.mboneye ho no gushimira
Ni byiza kuba batsinze gusa bamwe bafite imyaka myinshi
Ni byiza, nubwo imyaka yabo ari myinshi kuri bamwe.
Congs ku ikipe yacu! Icya Africa Nacyo muzakizana
Congs ku ikipe yacu! Icya Africa Nacyo muzakizana