Kuri uyu wa Mbere tariki 24/10/2022, ikipe y’igihugu ya Handball (U18 & U20) yerekeje I Nairobi muri Kenya ahatangira irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone V), irushanwa ritangira kuri uyu wa Kabiri tariki 25/10 rikazasozwa tariki 30/10/2022.
Mbere yo guhaguruka aba bakinnyi bahawe ubutumwa n’ibendera ry’igihugu n’Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda Munyanziza Gervais, abasaba kwitwara neza bagahesha ishema igihugu.
Yabibukije ko kuba u Rwanda rwaregukanye ibikombe bibiri biheruka bya IHF Trophy, bakabona itike y’igikombe cy’isi ndetse bakanitwara neza muri FESSSA 2022 ari umwanya mwiza wo kongera kwitwara neza.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ni yo ikina mbere aho iza kuba ikina n’u Burundi guhera i Saa tanu ku isaha yo mu Rwanda, mu gihe abatarengeje imyaka 20 baza gukina na Djibouti ku i Saa Cyenda z’amanywa.
Gahunda y’umunsi ku makipe y’u Rwanda
U18: (Nyayo National Stadium)
11h00 : Rwanda vs Burundi
U20: (Ulinzi Sports Complex)
15h00: Rwanda vs Djibouti
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni tuyizere faustin inyabihu