U Rwanda rurahatana n’u Burundi ku mukino wa mbere wa #IHFTrophy i Nairobi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 aratangira irushanwa rihuza amakipe agize Zone V i Nairobi muri Kenya

Kuri uyu wa Mbere tariki 24/10/2022, ikipe y’igihugu ya Handball (U18 & U20) yerekeje I Nairobi muri Kenya ahatangira irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone V), irushanwa ritangira kuri uyu wa Kabiri tariki 25/10 rikazasozwa tariki 30/10/2022.

Abakinnyi bagize amakipe yombi mbere yo kwerekeza i Nairobi
Abakinnyi bagize amakipe yombi mbere yo kwerekeza i Nairobi

Mbere yo guhaguruka aba bakinnyi bahawe ubutumwa n’ibendera ry’igihugu n’Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda Munyanziza Gervais, abasaba kwitwara neza bagahesha ishema igihugu.

Yabibukije ko kuba u Rwanda rwaregukanye ibikombe bibiri biheruka bya IHF Trophy, bakabona itike y’igikombe cy’isi ndetse bakanitwara neza muri FESSSA 2022 ari umwanya mwiza wo kongera kwitwara neza.

Umuyobozi wa Siporo w'agateganyo muri Minisiteri ya Siporo y'u Rwanda Munyanziza Gervais aha ibendera ry'igihugu iyi kipe
Umuyobozi wa Siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda Munyanziza Gervais aha ibendera ry’igihugu iyi kipe

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ni yo ikina mbere aho iza kuba ikina n’u Burundi guhera i Saa tanu ku isaha yo mu Rwanda, mu gihe abatarengeje imyaka 20 baza gukina na Djibouti ku i Saa Cyenda z’amanywa.

Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred yasabye aba bakinnyi kwitwara neza
Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred yasabye aba bakinnyi kwitwara neza

Gahunda y’umunsi ku makipe y’u Rwanda

U18: (Nyayo National Stadium)

11h00 : Rwanda vs Burundi

U20: (Ulinzi Sports Complex)

15h00: Rwanda vs Djibouti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni tuyizere faustin inyabihu

tuyizere faustin yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka