Shampiyona ya Handball yatangiye Police na Gicumbi zitsinda, APR HC igorwa n’intsinzi

Mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere cya muri Handball,a ho amakipe akomeye yatangiye atsinda imikino yayo.

Nyuma y’igihe cyari gishize shampiyona ya Handball mu Rwanda itaba kubera icyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hakinwaga umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Ikipe ya Ploce Handball Club inafite igikombe giheruka yatangiye yitwara neza itsinda imikino ibiri hakinnye harimo uwo yatsinze Munyove ibitego 51 kuri 17, iza no kunyagira GS Saint Martin Hanika ibitego 70 kuri 23.

Ikipe ya Gicumbi HT nayo yagarutse muri shampiyona ya Handball ndetse ikaba ari imwe mu makipe yiyubatse, yatsinze ADEGi ku bitego 35 kuri 29. Ikipe ya APR HC yatakaje bamwe mu bakinnyi bari bayifatiye runini, yatsinze bigoranye ikipe ya Nyakabanda ku bitego 28 kuri 26.

Uko imikino yose yagenze ku munsi wa mbere wa shampiyona

Kigoma 27-22 St Martin Hanika
Police 51-17 Munyove
ADEGI 22-35 Gicumbi
UR Huye 34-29 ES Kigoma
Police 70-23 St Martin Hanika
APR HC 28-26 Nyakabanda HT

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izakomeza mu mpera z’iki Cyumweru, ari naho hazaba hatangira shampiyona y’abagore ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze nibyiza kochampion ya hand ball yatangiye ariko turasabako minisipoc yakongera imbaragamuruyumukino dorekotuwukunda turi beshi murwagasabo ariko nitumenyeamakuru yawo ukobikwiye tunishimiyeko ubuyobozi bwahinduste murakoze

iradukunda fabric yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka