Senegal itsinze u Rwanda rubura itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Afurika

Mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabaye kuri uyu wa Kane, Senegal yatsinze u Rwanda ibitego 37-33 mu mukino wabereye kuri Stade Amadou Bary, Senegal ihita yerekeza muri 1/2.

Ikipe y'u Rwanda yatsinzwe umukino wa kabiri muri itatu yakinnye, ihita ibura amahirwe yo kujya muri 1/2
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa kabiri muri itatu yakinnye, ihita ibura amahirwe yo kujya muri 1/2
Ikipe ya Senegal yahise iba iya 2 mu itsinda inabona itike ya 1/2
Ikipe ya Senegal yahise iba iya 2 mu itsinda inabona itike ya 1/2

Mu mukino u Rwanda rwari rwitezeho kubona itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, Senegal yakiriye irushanwa itsinze u Rwanda ibitego 37-33, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Senegal ifite ibitego 17 kuri 16 by’u Rwanda.

Amwe mu mafoto kuri uyu mukino

Nyuma yo gutakaza uwo mukino, ikipe y’u Rwanda igomba gukina umukino wo guhatanira kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa 7 n’igihugu cya Ethiopia, naho Senegal na DR Congo zo mu itsinda rya kabiri, ndetse na Benin na Mozambique zo mu itsinda rya mbere zikazamuka muri 1/2, mu mikino yose iteganijwe kuri uyu wa Gatanu

Uko gahunda y’imikino yo kuri uyu wa Gatanu iteye

Guhatanira umwanya wa 5 n’uwa 6 kuri Stade Iba Mar DIOP
16H00 (18h00 Kigali). Uganda vs Mozambique (Abakobwa)
18H00 (20h00 za Kigali). Rwanda vs Ethiopia (Abagabo)

1/2 kuri Stade Amadou Barry
14h00 . Benin vs Cameroun (Abagore)
16h00 RDC vs Mozambique (Abagabo)
18h00 Guinea vs Madagascar (Abagore)
20h00 Benin vs Senegal (Abagab0)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndayenabi kbx

ndayambaje Axsel yanditse ku itariki ya: 4-08-2017  →  Musubize

Ariko mwagiye mureka kuducanga? abo bose ko twiganye i Kigoma, nkaba mfite 25 years, bo ntibakura?

Karasira yanditse ku itariki ya: 4-08-2017  →  Musubize

Mwiriwe!
Kuba mwariganye ntibisobanurako mungana !
Nibawadindiye mumashuri ntiwabibahora pe.

Ikindi barimubutumwa bw’igihugu

Gakwavu yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka