Police HC yegukanye igikombe, Kiziguro SS iba iya gatatu muri #ECAHF2021

Mu marushanwa ya ECAHF yaberega muri Tanzania ikipe ya Police Handball Club y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe, mu gihe Kiziguro SS yasoje ku mwanya wa gatatu

Kuri uyu wa Gatandatu i Dar es Salam muri Tanzania hasozwaga irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF), aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore.

Mu bagore mu makipe atanu yari yitabiriye iri rushanwa, buri kipe yahuye n’indi nyuma habarwa amanota buri kipe yagize, aho igikombe cyegukanywe na Nairobi Water yo muri Kenya nyuma yo gutsinda imikino yose.

Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu
Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu

Ikipe ya Kiziguro SS, uyu munsi ni bwo yakinnye umukino wayo wa nyuma, aho yasabwa kuwutsinda ngo yegukane umwanya wa kabiri, biza kurangira inganyije ibitego 24 kuri 24 na Cereals yo muri Kenya, iza gusoza irushanwa ku mwanya wa gatatu.

Mu bagabo ikipe ya Police HC isanzwe ifite iki gikombe yatwaye muri 2019 ubwo cyaherukaga kubera mu Rwanda, yaje kucyisubiza nyuma yo gutsinda Cereals yo muri Kenya ku bitego 28 kuri 27.

Police Handball Club yiubije iki gikombe
Police Handball Club yiubije iki gikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka