Police HC yegukanye igikombe cya ‘Rwanda Handball Challenge Trophy’

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021, amakipe y’umukino w’amaboko (Handball), yarimo guhatanira igikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda cyiswe ‘Rwanda Handball Challenge Trophy’, Police HC ikaba ari yo yacyegukanye.

Police HC yegukanye igikombe cya ‘Rwanda Handball Challenge Trophy
Police HC yegukanye igikombe cya ‘Rwanda Handball Challenge Trophy’

Ni irushanwa ryiswe Rwanda Handball Federation Challenge Trophy. Mu makipe 8 yari yitabiriye iryo rushanwa, ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police Handball Club ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APR HC ku mukino wa nyuma, yayitsinze ibitego 33 kuri 24.

Police HC yari mu itsinda A ririmo amakipe 4 ari yo Police HC, Gorillas, UR-Rukara, na UR-Rwamagana. Ni mu gihe itsinda B ryarimo APR HC, Nyakabanda, UR-Huye na UR-Remera.

Ikipe ya Police HC yashoboye gutsinda amakipe yose bari mu itsinda rimwe igera muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa itsinda ikipe ya Nyakabanda HC ibitego 30 kuri 05, ku mukino wa nyuma (Final) Police HC itsinda APR HC ibitego 33 kuri 24, nk’uko inkuru iri ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda ibitangaza.

Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe ya Police HC, IP Antoine Ntabanganyimana, yashimiye abakinnyi abereye umutoza ariko cyane cyane ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butahwemye kuba hafi y’amakipe n’ubwo bitari ibihe byoroshye by’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Nyuma y’uko imikino ihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, turashima ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze uko bushoboye amakipe agasubukura imikino yayo yose harimo n’ikipe ya Police Handball yatwaye igikombe none. Turashima ubwitange bwabakinnyi n’abatoza dufatanya bakoze akazi kabo neza bagahesha ishema Polisi y’u Rwanda”.

IP Ntabanganyimana yakomeje asezeranya ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Police HC, ko batazatezuka ku muhigo wo gutwara ibikombe ashimangira ko Police HC izaharanira guhora ku isonga.

Ubwo ikipe ya Police HC yashyikirizwaga igikombe, hari CP Bruce Munyambo, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage akaba ari na we ushinzwe amakipe ya Polisi y’u Rwanda, akaba ari na we washyikirijwe igikombe.

Police HC
Police HC

Iri ni irushanwa rya mbere ribaye mu mukino wa Handball kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Tariki ya 29 Mata 2021, Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari, DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza, yamurikiwe ibikombe 10 by’amakipe ya Polisi y’u Rwanda.

Ni ibikombe amakipe ya Polisi yegukanye mu marushanwa yo mu mwaka wa 2019-2020, muri ibyo bikombe 10 harimo 5 byatwawe n’ikipe ya Handball (Police HC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka