Police HC na UR Rukara begukanye irushanwa rya Beach Handball (AMAFOTO)

Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga yaberaga mu karere ka Rubavu, yasojwe amakipe ya Police HC na UR Rukara ari zo zegukanye ibikombe

Mu mikino ya 1/2 ku bakobwa ikipe ya UR Nyarugenge yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Gikondo amanota 2-0, naho UR Rukara igera ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye nayo amanota 2-0.

Muri iyi mikino ya ½ kandi mu cyiciro cy’abagabo Police HBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye amanota 2-0, naho UR Rukara itsinda UR Nyagatare amanota 2-0.

UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy'abakobwa
UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abakobwa

Mu cyiciro cy’abakobwa, umukino wahuje ikipe ya ikipe ya UR Rukara na UR Nyarugenge, umukino waje kurangira Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) itwaye igikombe, aho yatsinze UR Nyarugenge amanota 2-0.

Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo
Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo

Igikombe mu cyiciro cy’abagabo cyaje kwegukanwa n’ikipe ya Police HC yari isanzwe inafite iki gikombe, aho yatsinze UR Rukara ku manota 2-0, biba bibaye inshuro ya gatandatu yikurikiranya iyi kipe itwaye iki gikombe.

Muri aya marushanwa kandi itsinda ry’abakanyujijeho mu mukino wa Handball rizwi nka Rwanda Masters Handball League (RMHL), ryigabanyijemo amakipe abiri maze iyitwa Volcanic Warriors itsinda Abambarangwe ku manota 2-1.

Uko amakipe yari yatsindanye mu mikino y’amatsinda

Abagabo

Itsinda A

1. UR Nyagatare 2-1 UR Rusizi
2. Police 2-0 UR CAVM
3. UR Nyagatare 2-0 UR CAVM
4. Police 2-0 UR Nyarugenge
5. UR CAVM 0-2 UR RUSIZI
6. UR Nyarugenge 1-2 UR Nyagatare
7. UR Rusizi 0-2 Police Hc
8. UR CAVM 0-2 UR Nyarugenge
9. Police 2-0 UR Nyagatare
10. UR Nyarugenge 0-2 UR Rusizi

Itsinda B

1. UR Rukara 2-0 UR Gikondo
2. UR Remera 2-1 UR Rwamagana
3. UR Gikondo 0-2 UR REMERA
4. UR Rwamagana 1-2 UR Huye
5. UR Remera 1-2 UR Rukara
6. UR Huye 2-0 UR Gikondo
7.UR Rukara 2-0 UR Rwamagana
8. UR Remera 0-2 UR Huye
9. UR Rwamagana 2-1 UR Gikondo
10. UR Rukara 2-0 UR Huye

Abakobwa

Itsinda A

1. UR Huye 0-2 UR Nyarugenge
2. UR RWAMAGANA 0-2 UR RUSIZI
3. UR Huye 2-1 UR Rwamagana
4. UR Nyarugenge UR 2-0 Rusizi
5. UR Rusizi 0-2UR Huye
6. UR Rwamagana UR 0-2 UR Nyarugenge

Itsinda B

1.UR Gikondo 0-2 UR Rukara
2. UR REMERA 0-2 UR NYAGATARE
3. UR Gikondo 2-0 UR Remera
4. UR Rukara 2-1 UR Nyagatare
5. UR Rukara 2-0 UR Remera
6. UR Nyagatare 2-1 UR Gikondo

Andi mafoto yaranze iri rushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka