Police HC na Kiziguro SS begukanye Coupe du Rwanda muri Handball

Mu irushanwa rya Coupe du Rwanda ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ikipe ya Police HC na Kiziguro ni zo zegukanye ibikombe

Uyu munsi ni bwo hasojwe imikino ya Coupe du Rwanda, imikino irangiye ibikombe byegukanywe na Kiziguro SS mu bakobwa, na Police HC mu bagabo.

Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru ku bibuga biri inyuma ya Stade Amahoro, aho habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yari yatsindiwe muri 1/2.

Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya ES Kigoma yatsinze ADEGI ibitego 22 kuri 16, naho mu bagore ikipe ya UR Rukara itsinda UR Gikondo ibitego 39 kuri 24.

Nyuma haje gukurikiraho imikino ya nyuma (Final), ahabanje umukino wahuje ikipe ya Kiziguro SS na Falcons, umukino warangiye ikipe ya Kiziguro SS ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Falcons ibitego 39 kuri 33.

Hakurikiyeho umukino w’abagabo wahuje amakipe abiri ahora ahanganye ari yo APR Handball Club na Police Handball Club, umukino urangira Police HC ari yo yegukanye igikombe itsinze APR HC ibitego 25-23.

Umukinnyi w’irushanwa mu bakobwa yabaye Patricie Mukantabana akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi (36), mu gihe mu bagabo umukinnyi w’irushanwa yabaye Kayijamahe Yves ari nawe watsinze ibitego byinshi 51.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka