Police HC na Gicumbi zigiye guhatanira igikombe, APR HC yo yasoje nabi

Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe

Mu mpera z’iki cyumweru ku bibuga bya Handball biherereye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Remera ndetse na Maison des Jeunes Kimisagara, habereye imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri muri Handball.

Mu cyiciro cya mbere amakipe atatu atatu yabaye aya mbere muri buri tsinda yahuye hagati yayo, hagamijwe kureba ikipe ebyiri za mbere zizahatanira igikombe, mu gihe esheshatu zindi nazo zagombaga guhura ebyiri za nyuma zigasubira mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Gicumbi HC yasoje iyi mikino ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yose, harimo n’uwo yatsinze ikipe ya Police HC kuri uyu wa Gatandatu ibitego 34 kuri 26. AYa makipe abiri akaba agomba gukina imikino itatu hagati yayo, itsinze ibiri igahita yegukana igikombe.

Ikipe ya Gicumbi Handball Club yatsinze Police HC mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe ya Gicumbi Handball Club yatsinze Police HC mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu

Ikipe ya APR HC yari isanzwe imenyerewe ko ari yo ihatanira na Police HC, uyu mwaka ntibyayihiriye nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi berekeje muri Gicumbi HC, ayo yatsinzwe imikino ibiri ya nyuma na UR Huye ndetse na ES Kigoma.

Uko imikino yo ku wa Gatanu yagenze

Icyiciro cya mbere

Gicumbi HBT 33-26 UR Huye
Police HBC 40-28 ADEGI Gituza
ES Kigoma 29-19 ADEGI Gituza
APR HBC 27-29 UR Huye.
Police HBC 37-28 APR HBC
GICUMBI HBT 34-23 ES Kigoma

Icyiciro cya kabiri

Gorillas 31-20 UR Gikondo
UR Nyarugenge 30-22 TVET Mutenderi
UR Gikondo 19-20 UR Rwamagana
TVET Mutenderi 30-39 Vision JN
UR Nyarugenge 34-23 UR Rwamagana
Gorillas 30-40 Vision JN

Vision Jeunesse Nouvelle (yambaye umuhondo) yo mu karere ka Rubavu yazamutse mu cyiciro cya mbere
Vision Jeunesse Nouvelle (yambaye umuhondo) yo mu karere ka Rubavu yazamutse mu cyiciro cya mbere

Uko imikino yo ku wa Gatandatu yagenze

Icyiciro cya mbere

APR HBC 25-33 ES Kigoma
Police HBC 26-34 GICUMBI HBT

Icyiciro cya kabiri

TVET Mutenderi 26-25 UR Gikondo
UR Huye 31-31 ADEGI Gituza
Vision JN 30-26 UR Rwamagana
UR Nyarugenge 33-28 Gorilla HBC

Nyuma y’imikino y’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, ikipe UR Nyarugenge na Vision Jeunesse Nouvelle zahise zibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nazo zikazakina imikino itatu hagati yayo kugira ngo hamenyekane iyegukanye igikombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva apr barayimereyenab

Nirere julienne yanditse ku itariki ya: 3-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka