Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere muri Village Urugwiro, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB
Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB

Perezida wa CAHB Dr Mansourou Aremou ari mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose biri kubera mu Rwanda kuva tariki 20/08/2022.

Hari kandi n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse na Perezida wa FERWAHAND Alfred Twahirwa
Hari kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse na Perezida wa FERWAHAND Alfred Twahirwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06/09/2022 muri Kigali Arena, ni bwo haza gukinwa umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 18, uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Egypt (Misiri) guhera ku i Saa moya z’ijoro.

U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze igihugu cya Maroc ibitego 35 kuri 34, mu gihe Egypt yo yasezereye u Burundi ibunyagiye ibitego 66 kuri 22

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka