Ikipe y’igihugu ya Handball yatsinze umukino wa gicuti utegura igikombe cya Afurika (AMAFOTO)

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 gitangira kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu yatsinze Gorillas Handball Club mu mukino wa gicuti

Guhera kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena haraza gutangira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball, irushanwa rizahuza ibihugu 10 bizahurira mu Rwanda muri BK Arena.

Iyi kipe y’igihugu nyuma y’ibyumweru bitatu ikorera imyitozo mu karere ka Huye, kuri iki Cyumweru nib wo yyatangiye imyitozo muri BK Arena ahazabera irushanwa, aho yanakiniye umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe ya Gorillas Handball Club.

Ikipe y'igihugu ya Handball U-20 yitwaye neza itsinda Gorillas HC
Ikipe y’igihugu ya Handball U-20 yitwaye neza itsinda Gorillas HC

Uyu mukino watangiye ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye muri BK Arena, uza kurangira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 itsinze Gorillas Handball Club ibitego 35 kuri 25.

Ikipe y'igihugu ya Handball U-20
Ikipe y’igihugu ya Handball U-20
Gorillas HC
Gorillas HC

Iyi kipe y’igihugu izakina umukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye aho izaba ikina na Republika ya Centrafrica, mu gihe indi mikino uo izaba yabaye guhera i Saa Ine za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka