Ikipe y’igihugu ya Handball ikomeje imyitozo yo gushaka itike y’igikombe cy’isi (AMAFOTO)

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda muri Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 akomeje imyitozo iri kubera mu karere ka Huye.

Guhera ku wa Mbere tariki 25/072022 mu karere ka Huye hatangiye umwiherero ndetse n’imyitozo y’ikip e y’igihugu muri Handball, aho bari gutegura ibikombe bibiri bya Afurika bizabera mu Rwanda guhera tariki 20/08/2022.

Imyitozo iri kubera ku bibuga bya Kaminuza y'u Rwanda/Ishami rya Huye
Imyitozo iri kubera ku bibuga bya Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ni cyo kizatangira mbere, aho kizatangira kuva tariki 20/08 kugera tariki 27/08/2022, mu gihe igikombe cy’abatarengeje imyaka 18 kizatangira tariki 28/08kugera tariki 06/09/2022.

Nyuma y’uko mu makipe yari yemeye kwitabira iri rushanwa hiyongereyemo igihugu cya Tchad mu byiciro byombi, ubu amakipe atandatu ya mbere mu batarengeje imyaka 20 azabona itike y’igikombe cy’isi, naho atanu ya mbere mu batarengeje imyaka 18 akazabona itike y’igikombe cy’isi.

Uko imyitozo iri kugenda mu karere ka Huye mu mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka