#IHFTrophyU-17: U Rwanda rwasoje amatsinda rutsindira Tanzania iwayo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu iri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu muri handball yasoje imikino y’amatsinda itsinze imikino yose nyuma yo gutsinda Tanzania 46-13.

Wari umukino wa gatatu usoza itsinda rya mbere u Rwanda rwari rurimo hamwe na Tanzania,Sudani y’Amajyepfo na Djibouti. Uyu mukino wabaye saa yine zo mu Rwanda igice cya mbere cyarangiye abangavu b’u Rwanda batsinze ibitego 23-05.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwongeye gutsinda ibitego 23 mu gihe Tanzania yatsinze ibitego 8 byarangije umukino Abanyarwandakazi bawutsinze ku bitego 46 kuri 13 bya Tanzania.

Ni intsinzi ya gatatu kuko u Rwanda rwari rwatsinze Djibouti ndetse na Sudani y’Amajyepfo.

Imikino ya 1/2 iteganyijwe kuwa gatandatu tariki 29 Mata 2023 aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri naho imikino ya nyuma ikazakinwa ku cyumweru tariki 30 Mata 2023 mu gihe kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino ibiri yo guhatanira imyanya ku makipe atarageze muri ½.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka