Igikombe cy’Intwari muri Handball kizakinirwa mu karere ka Gicumbi

Mu gihe mu Rwanda hari gukinwa igikombe cy’Intwari mu mikino itandukanye, muri Handball ho bahisemo kujyana aya marushanwa mu karere ka Gicumbi, imikino izitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore

Guhera tariki 02 kugera tariki 03/02/2019, ni bwo amakipe asanzwe akina Shampiona y’u Rwanda, aya makipe akaziyongeraho ikipe y’abakanyujijeho muri Handball (Rwanda Masters Handball League).

Ikipe y'abakanyujijeho muri Handball nayo izitabira irushanwa
Ikipe y’abakanyujijeho muri Handball nayo izitabira irushanwa

Kugeza ubu amaipe azitabira ntaramenyekana yose, ariko amakipe yose asanzwe akina shampiona yamaze gutumirwa ari yo APR Hc, GS ADEGI, Nyakabanda HC, Gicumbi HC, Es Kabarondo, UR -Rukara, Police HC, Es Kigoma, Inyemeramihigo na UR Huye.

APR na Police niyo makipe akunda guhurira ku mukino wa nyuma
APR na Police niyo makipe akunda guhurira ku mukino wa nyuma
Gicumbi Hc igarutse muri Shampiona nayo izitabira iri rushanwa
Gicumbi Hc igarutse muri Shampiona nayo izitabira iri rushanwa

Iri rushanwa rizaza rikurikira Shampiona izatangira mu mpera z’iki cyumweru, ikazaba ikinirwa mu ma zones, bitandukanye n’uko izindi Shampiona zajyaga zikinwa mu myaka yashize, ubu amakipe akaajya ahurizwa ku kibuga kimwe akahakinira imikino irenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka