Ibyo wamenya ku gikombe cy’isi cya Handball u Rwanda ruzitabira muri Croatia

I Madrid, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje imyitozo mu mujyi wa Madrid aho itegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.

Ni igikombe cy’isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 10, ariko bikaba ari ubwa mbere kigiye gukinwa n’amakipe 32, kikazabera mu mijyi ine ya Croatia ari yo Varaždin ari naho u Rwanda ruzakinira imikino y’amatsinda, hakazanakinirwa umukino wa nyuma (Final), hakaba na Koprivnica, Rijeka ndetse na Opatija.

U Rwanda ruzakinira muri Arena Varaždin yanakiriye igikombe cy'isi cyabereye muri Croatia muri 2009
U Rwanda ruzakinira muri Arena Varaždin yanakiriye igikombe cy’isi cyabereye muri Croatia muri 2009

Ku munsi wa mbere w’amarushanwa ku mikino izabera muri Varaždin Arena mu mujyi wa Varaždin, izatangira ku masaha ya 13:00, 15:00, 17:00 na 19:30 ari nayo masaha yo mu Rwanda, mu gihe ibirori bitangiza amarushanwa bizaba 19:00.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere (A) aho iri kumwe na Portugal, Croatia yakiriye amarushanwa, na Algeria bari kumwe mu itsinda mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda ari nacyo ibi bihugu byombi byaboneyemo itike y’igikombe cy’isi.

Inyubako "Varaždin Arena" uyirebeye inyuma
Inyubako "Varaždin Arena" uyirebeye inyuma

Muri Varaždin Arena, ku munsi wa mbere w’amarushanwa tariki 02/08, u Rwanda na Portugal ni byo bihugu bizabimburira ibindi mu mukino uzatangira 13h00, mu gihe undi mukino muri iri tsinda uzahuza Croatia na Algeria ari nawo mukino wo gufungura amarushanwa.

Gahunda y’imikino y’u Rwanda y’amatsinda izabera muri Varaždin Arena

02/08, 13h00: Portugal vs Rwanda
04/08, 19h30: Croatia vs Rwanda
05/08, 15h30: Rwanda vs Algeria

U Rwanda ruzakinira Varazdin, ibyo wamenya kuri uyu mujyi

Umujyi wa Varaždin ni umujyi w’amateka uherereye mu majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Croatia, ukaba hagati y’umwaka wa 1767 na 1776 ari wo wari umurwa mukuru wa Croatia.

Zimwe mu nyubako ziri mu mujyi wa Varaždin
Zimwe mu nyubako ziri mu mujyi wa Varaždin

Mu mikino y’amatsinda uyu mujyi uzakira itsinda A na B, hakazabaera imwe mu mikino yo guhatanira imyanya ndetse hanabere imikino ya nyuma irimo na Final. Ibihugu bizahakinira imikino y’amatsinda bikaba ari Portugal, Croatia, Rwanda, Algeria, Hungary, Slovenia, Morocco na New Zealand.

Iyi nyubako ya Arena Varaždin yubatswe mu mwaka wa 2008 igenewe kwakira igikombe cy’isi cya Handball mu bagabo (abakuru) cyahabereye mu mwaka wa 2009, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5033.

Amateka y’iri rushanwa

Igihugu kimaze kwegukana iri rushanwa kenshi ni Denmark inshuro eshatun(2007, 2011 na 2013), U Bufaransa inshuro ebyiri, Croatia izakira iri rushanwa yegukanye iki gikombe rimwe muri 2009, yegukana umwanya wa kabiri muri 2007 na 2013, n’umwanya wa gatatu muri 2005.

Ibihugu bimaze kwitabira iri rushanwa inshuro nyinshi ni Croatia, Denmark, Egypt na Argentina, bikaba byarakinnye iri rushanwa inshuro zose ryabaye.

Mu mwaka wa mbere ubwo iri rushanwa ryakinwaga ryakinwe n’ibihugu 10, nyuma y’imyaka ibiri rikinwa n’ibihugu 16, nyuma biza kuba ibihugu 20. Kuva 2013 kugera 2019 byabaye ibihugu 24, uyu mwaka bikaba bigiye kuba ibihugu 32 bwa mbere mu mateka.

Muri uyu mwaka, ibihugu bigiye gukina bwa mbere igikombe cy’isi ni u Burundi, Czech Republic, Faroe Islands, Montenegro, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gikombe cy’isi giheruka cyabereye muri Macedonia y’Amajyaruguru, cyari cyatwawe na Egypt, u Budage buba ubwa kabiri, iya gatatu iba Denmark, mu gihe Portugal izakina umukino wa mbere n’u Rwanda yabaye iya kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka