Hatangajwe igihe imyitozo na Shampiyona ya Handball bizasubukurirwa

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere

Nyuma yo kwemerera amshyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda kuba yasubukura shampiyona z’icyiciro cya mbere, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “Ferwahand” ryatangaje gahunda y’uko bifuza gusubukura imyitozo na shampiyona.

Shampiyona ya Handball izasubukurwa tariki 01/05/2021
Shampiyona ya Handball izasubukurwa tariki 01/05/2021

Mu nama tekiniki yabaye kuri iki Cyumweru, yemeje ko amakipe azaba amaze kuzuza ibisabwa mu mabwiriza yo kwirinda Covid 19 azatangira imyitozo kuya 29/03/2021, naho shampiyona izasubukurwa kuya 01/05/2021, igasozwa kuya 04/07/2021.

Iyi nama yemeje ko kugira ngo umukino utangire ari uko ikipe izaba ifite byibuze abakinnyi barindwi(umubare muto w’abakinnyi bemerewe gutangira umukino ni barindwi) 5. Hemejwe ko ikipe izajya ikina imikino ibiri ku munsi.

AMABWIRIZA YO KWIRINDA NO GUKUMIRA ICYOREZO CYA COVID-19

1. KWEMERERWA GUTANGIRA IMYITOZO

 Gupimisha abakinnyi n’abatoza,abaganga n’abandi bazajya bagaragara ku myitozo y’ikipe bizajya bikorwa n’ibitaro byemewe na leta kandi bikamenyeshwa
FERWAHAND mbere y’iminsi ibiri y’uko bajya kwipimisha
 Buri wese uzitabira imyitozo agomba kuba yisuzumishije kandi ibisubizo bye bigaragaza ko adafite Covid -19
 Kugaragaza ikibuga cy’imyitozo ,amasaha y’imyitozo ndetse n’aho abakinnyi bazaba
 Kuba icyo kibuga gifite aho bakarabira intoki hari n’isabuni
 Kwandikira federasiyo musaba uburenganzira bwo gutangira imyitozo
 Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo Federasiyo izasabira uburenganzira ikipe bwo gutangira imyitozo
 Ikipe izatangira imyitozo ihawe uburenganzira na Federasiyo bwo gutangira imyitozo

2. MUGIHE CY’ IMYITEGURO

 Buri kipe isabwa gutoranya no kumenyesha FERWAHAND umuntu uzaba ushinzwe ishyirwa mubikorwa ryaya mabwiriza
kuruhande rwayo
 Kugaragaza urutonde rw’abitabira imyitozo buri munsi w’imyitozo
 Gukurikirana no gutanga raporo mu gihe hagize ugaragara cg ucyekwaho kuba yanduye Covid 19
 Amakipe arasabwa guteganya imodoka cg ubundi buryo bwakwifashishwa mu gutwara abakinnyi bajya ndetse banava mu myitozo mu rwego rwo
kwirinda guhura n’abandi bantu benshi bo hanze.
 Gusukura ikibuga n’ibikoresho mbere na nyuma y’imyitozo (Kubahiriza isaha 1 yo gusukura ahakorerwa imyitozo n’ibikoresho byifashishwa mu
myitozo mbere ya buri mwitozo )

AMABWIRIZA YO KWIRINDA NO GUKUMIRA ICYOREZO CYA COVID-19

 Ikibuga gikorerwaho imyitozo gikoreshwa inshuro zitarenze 5 kandi buri mwitozo nturenze amasaha 2 ku munsi ku kibuga
 Abakinnyi basabwa kwambara agapfukamunwa mbere yo gutangira imyitozo, igihe bayisoje ndetse n’igihe cyose bazaba batari mu kibuga. Abatoza
na staff technique basabwa kwambara agapfukamunwa igihe cyose.
 Buri wese witabiriye imyitozo asabwa gukaraba intoki mbere yo gutangira imyitozo ndetse n’igihe bayisoje.Gupimwa umuriro mbere yo gutangira
imyitozo.
 Kubahiriza intera ya metero1 hagati y’abazaba batarimo gukina.
 Ntabandi bantu bemerewe kwitabira iyo mwitozo uretse abakinnyi, abatoza n’abayobozi bazaba batanzwe muri
FERWAHAND.
 Ikipe iba hamwe izajya yipimisha mbere yo kwinjira muri “camp”
 Buri kipe itaba hamwe abazajya bitabira imyitozo ni abipimishije kandi bagaragaye ko badafite ubwandu bwa COVID 19 ku munsi w’imyitozo

AMABWIRIZA YO KWIRINDA NO GUKUMIRA ICYOREZO CYA
COVID-19

3. MUGIHE CY’AMARUSHANWA

3.1. Gucumbikira abakinnyi bose ahantu hamwe

 Amakipe yose arasabwa gucumbikira abakinnyi n’abatoza bayo ahantu hamwe hazwi bitewe n’ubushobozi afite, mu gihe cyose hari amarushanwa ya handball. Mbere yo
kwinjira no kuva muri “camp” buri kipe igomba kuzabanza gupimisha abakinnyi na “staff technique”.
 Amakipe yose asabwe kuzajya apimisha abakinnyi n’abatoza umunsi umwe mbere y’umunsi w’imikino na mbere y’umunsi umwe mbere y’irushanwa rizakinwa mu minsi 2 gusa hakitabira abagaragaye ko nta bwandu bwa covid 19 bafite,

3.2 Ikipe idacumbikira abakinnyi na “staff technique”

 Mu gihe amarushanwa abaye abakinnyi,abatoza n’abandi bakozi badacumbitse ahantu hamwe abagize ikipe bose barasabwa kuzajya bipimisha umunsi umwe mbere y’umunsi
w’imikino bazakina,
 Buri kipe isabwa kuzana abakinnyi ndetse n’abandi bose bemerewe(batanzwe kurutonde) ku kibuga mbere ho isaha imwe kugira ngo habanze hakorwe igenzura

AMABWIRIZA YO KWIRINDA NO GUKUMIRA ICYOREZO CYA
COVID-19

4. AMABWIRIZA RUSANGE

 Imikino yose izabera ku bibuga byumvikanyweho n’amakipe na federasiyo
 Umuntu wese ugira uruhare urwari rwo rwose ku kibuga agomba kuba yipimishije
 Abakinnyi, abatoza,abasifuzi n’abandi bose bemerewe kwinjiraa ahabera amarushanwa basabwa kuba bambaye agapfukamunwa neza;
 Abakinnyi bagomba kujya bambara agapfukamunwa igihe cyose batari mu kibuga.
 Nta bandi bantu bemerewe kwegera hafi y’ikibuga cy’imikino uretse abazaba bemerewe na FERWAHAND kandi byagaragaye ko ntabwandu bwa COVID 19 bafite,
 Guhana intera ingana na 1.5 m hagati y’abitabiriye amarushanwa bari hanze y’ikibuga.
 Abakinnyi bazemererwa gukina n’abapimwe bakagarara ko nta bwandu bwa Covid 19 bafite
 Mu gihe hagaragaye ubwandu bwinshi mu bakinnyi umubare ntarengwa w’abakinnyi bemerewe gukina hazubahirizwa amategeko yihariye y’irushanwa ndetse n’amategeko mpuzamahanga agenga umukino wa handball

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka