Handball: U Rwanda rwegukanye igikombe

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13 mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania.

Abanyarwandakazi bari bishimye nyuma yo gutsinda u Burundi bakaba aba mbere
Abanyarwandakazi bari bishimye nyuma yo gutsinda u Burundi bakaba aba mbere

Ni imikino yari yatangiye gukinwa ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 aho u Rwanda rwatangiye rutsinda runyagiye ikipe y’igihugu ya Djibouti. Abanyarwandakazi ntabwo bahagarikiye aho kuko mu itsinda rya mbere bari barimo hamwe na Tanzania yakiriye irushanwa, na Sudani y’Amajyepfo, imikino yose uko ari itatu bakinnye bayitsinze banashyiramo ikinyuranyo kinini cy’ibitego.

Gufata umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere byatumye muri 1/2 baragombaga guhura n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia yari yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri. Uyu mukino wakinwe ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 Abanyarwandakazi batsinze Ethiopia ku bitego 46-06 bibahesha itike yo gukina umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru ubahuza n’u Burundi.

Beretse amakipe bari bahanganye ko bayarusha kuko bayatsindaga ku kinyuranyo cy'ibitego byinshi
Beretse amakipe bari bahanganye ko bayarusha kuko bayatsindaga ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi

U Burundi bwari bwayoboye itsinda rya kabiri muri 1/2 busezerera Sudani y’Amajyepfo. Uyu mukino wa nyuma ntabwo wagoye u Rwanda rwagaragaje ko rwari hejuru y’amakipe yari yitabiriye irushanwa kuko igice cya mbere cyarangiye rufite ibitego 22-06. Mu gice cya kabiri nabwo ntacyahindutse kuko Abanyarwandakazi batsinzemo ibitego 16 u Burundi butsinda 07 umukino muri rusange urangira u Rwanda rutsinze ibitego 38-13 rwegukana n’igikombe.

Bishimanye n'abatoza babo
Bishimanye n’abatoza babo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye iya mbere muri iri rushanwa, uretse umudali yegukanye, byanayihesheje itike yo kuzahagararira aka Karere ka gatanu mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yaserukiye uturere dutandukanye. Iyo mikino na yo izatanga itike y’amakipe azahagararira Umugabe wa Afurika mu gikombe cy’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bakomereze ahoo

GATO RICHARD yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

bakomereze ahoo

GATO RICHARD yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Intsinzi kubanyarwanda twese, abanyarwandakazi barongeye baduhesheje agaciro 👏👏👏🙏🙏

Theos yanditse ku itariki ya: 1-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka