Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Madhia wo mu gihugu cya Tunisia, ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, igikombe kiri gukinwa ku nshuro ya 31.
U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere aho yatsinzwe na Algeria ndetse na Tunisia, rwaraye rubonye intsinzi ya mbere nyuma yo gutsinda igihugu cya Libya.
Ni umukino wabanje gukomera mu gice cya mbere cy’umukino aho cyarangiye u Rwanda nabwo ruyoboye n’ibitego 17 kuri 15. Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe y’u Rwanda yagarutse yakosoye amakosa yo mu gice cya mbere, umukino urangira u Rwanda rutsinze Libya ibitego 43 kuri 36.
Kuri uyu wa Gatanu guhera Saa kumi za Tunisia (17h00 za Kigali), u Rwanda rurakina umukino wa 1/4 na Maroc yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere.
Nyuma y’iyi mikino ya 1/4, amakipe azatsinda azahita abona itike ya 1/2, ariko ahite anabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne/Poland umwaka utaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|