Handball U-18: U Rwanda rugeze ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Moroc ibitego 35-34 muri 1/2.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wiri rushanwa nyuma y’umukino wari ukomeye yatsinzemo Maroc ku kinyuranyo cy’igitego 1 gusa.Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza maze binatuma rusoza igice cya mbere arirwo ruyoboye n’ibitego 18-14.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yakinnye igice cya kabiri neza byatumye ibonamo ibitego 20 mu gihe ariko ikipe y’u Rwanda nayo yakomezaga gukina neza yatsinzemo ibitego 17 byose hamwe umukino urangira irushije Maroc igitego 1 ku ntsinzi y’ibitego 35-34.

U Rwanda rugeze ku mukino wa nyuma mu mikino ine(4) rwakinnye mu irushanwa kugeza ubu rutsinzemo itatu(3) rutsindwa umukino umukino umwe(1).Kugera ku mukino wa nyuma bivuze ko ikipe y’u Rwanda izahahuri n’ikipe y’igihugu ya Misiri yo muri 1/2 yasezereye ikipe y’u Burundi iyinyagiye ibitego 66-22.

Kuri uyu wa mbere harakina imikino yo guhatanira umwanya wa karindwi nuwa munani ndetse n’umwanya wa gatanu nuwa gatandatu mu gihe imikino ya nyuma ari uguhatanira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma izakinwa kuwa kabiri tariki 6 Nzeri 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka