#Handball U-18: Misiri yegukanye igikombe, umukino Perezida Kagame yitabiriye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, muri BK Arena hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 18 mu mukino wa Handball, Misiri itwara igikombe itsinze u Rwanda ibitego 51-29, umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Misiri yishimiye intsinzi
Misiri yishimiye intsinzi

Ni umukino watangiye ikipe y’u Rwanda yatizwaga umurindi n’abafana muri BK Arena, yihagararaho ikagendana na Misiri harimo ikinyuranyo cy’igitego kiwme, nk’aho Misiri yagize ibitego 10 u Rwanda rufite 9.

Ishyaka ryinshi abakinnyi b’u Rwanda bari bafite rimwe na rimwe ryatumaga banakora amakosa, bagahabwa iminota bari hanze bigatuma ikipe y’u Rwanda basigara mu kibuga ari bacye.

Uburebure bw’Abanyamisiri bufasha cyane abakinnyi, bakomeje kubukoresha bagenda imbere ari nako u Rwanda narwo rukomeza gutsinda ibitego gusa igice cya mbere kirangira Misiri itsinze ibitego 22-16.

Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

Mu gice cya kabiri ikipe ya Misiri yakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru, yerekana itandukaniro dore ko yatsinzemo ibitego 29, u Rwanda rwakomeje gushyigikirwa n’abafana benshi bari bitabiriye uyu mukino rugatsindamo ibitego 13, umukino muri rusange urangira Misiri itsinze ibitego 51-29.

Iki gikombe cya Afurika Misiri yegukanye mu batarengeje imyaka 18, gisanze icyo yegukanye mu batarengeje imyaka 20 byombi byabereye muri BK Arena.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri muri iri rushanwa, unayihesha itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Isi cya Handball mu batarengeje imyaka 19, kizabera mu gihugu cya Croatia mu mwaka wa 2023.

Uko amakipe yakurikiranye muri rusange:

1. Misiri
2. Rwanda
3. Maroc
4. Burundi
5. Algeria
6. Uganda
7. Libya
8. Madagascar

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka