Handball: Police na APR zirishakamo iyegukana Igikombe cya Shampiyona

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 kugeza ku cyumweru tariki 30, harakinwa imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Handball ndetse hakaba hanatangwa Igikombe ku ikipe izaba ya cyegukanye.

Iyi mikino igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu, iritabirwa n’amakipe ane (4) yabaye aya mbere muri Shampiyona isanzwe, ayo ni Police HC yabaye iya mbere, APR HC ya kabiri, Gicumbi yabaye iya gatatu ndetse na ES Kigoma yabaye iya kane.

Ikipe ya Police HC yabaye iya Kane muri shampiyona isanzwe izahura na ES Kigoma yabaye iya Kane mu mikino ya kamarampaka itsinda yerekeze ku mukino wa nyuma.

APR HC yabaye iya kabiri izahura na Gicumbi HC ya gatatu maze ikipe itsinda nayo yerekeze ku mukino wa nyuma.

Police HC na APR HC zirahabwa amahirwe yo gukina umukino wa nyuma
Police HC na APR HC zirahabwa amahirwe yo gukina umukino wa nyuma

Muri iyi mikino mbere y’uko hamenyekana amakipe azahurira ku mukino wa nyuma, hazakinwa umukino umwe uhuza aya makipe naho ku mukino wa nyuma ku makipe azaba yagezeho azakina imikino itatu atanguranwa imikino ibiri.

Guhangana ku makipe azaba yageze ku mukino wa nyuma

Mu by’ukuri nta washidikanya ko ikipe ya APR HC ndetse na Police HC ari zo azahurira ku mukino wa nyuma, amaze gusezerera amakipe arimo Gicumbi ndetse na ES Kigoma ushingiye ko ari amakipe yitwaye neza muri shampiyona isanzwe ndetse Kandi akaba ari yo makipe muri uyu mwaka w’imikino yabashije guhangana cyane, dore ko yanahuriye ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwibuka.

Mu kibuga nta wakwirengagiza ko aya makipe yose afite abakinnyi beza kuko abakinnyi b’aya makipe ari nabo bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Gicumbi HC ifite iki gikombe abakinnyi bayo beza hafi ya bose berekeje mu ikipe ya APR HC ndetse na Police HC bivuze ko ari imbaraga zahuye z’abakinnyi bazaba bagiye guhangana.

Police HC yatsinze APR HC umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura muri uyu mwaka w’imikino, APR HC ikaba ari yo mpamvu idashaka gutsindwa na Police HC inshuro ya Gatatu muri shampiyona ndetse ikanayitwara Igikombe cyane ko APR HC idaheruka iki gikombe.

Police HC nayo iheruka gutsindwa ku mukino wa nyuma na APR HC mu irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30. Police itsinzwe na APR HC yaba igayitse kuko yaba itsindiwe na APR ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri mu kwezi kumwe, ndetse igatsindirwa k’umukino wa nyuma inshuro ebyiri yikurikiranya muri shampiyona kuko n’umwaka ushize yatsinzwe na Gicumbi HC yegukanye Shampiyona.

Kureba iyi mikino bisaba kuzinduka

Uyu ni wo mukino wa mbere ukomeye ndetse unarebwa cyane mu Rwanda bivuze ngo kureba iyi mikino bisaba kuzinduka ku kibuga cyane ko igihe cyose aya makpe yagiriye mu kibuga, bamwe mu bafana bagera ku kibuga bazaga bakabura aho kwicara.

Iyi mikino iratangira 16:30 ikipe ya Police HC yakira ES Kigoma, itsinda yerekeza ku mukino wa nyuma.

Nyuma yaho 18:00 , ikipe ya APR HC irakina n’ikipe ya Gicumbi HC, itsinda yerekeze ku mukino wa nyuma, akaba ari imikino ya nyuma yose izabera ku kibuga cya Kimisagara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka