Handball: Kiziguro SS yangayije, Police HC itsinda Black Mamba yo muri Tanzania

Ku munsi wa mbere w’amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya ECAHF riri kubera muri Tanzania, amakipe y’u Rwanda yitwaye neza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01/12/2021, ni bwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF) yakinaga imikino yayo ya mbere.

Kiziguro SS yanganyije na JKT yo muri Tanzania ibitego 21-21
Kiziguro SS yanganyije na JKT yo muri Tanzania ibitego 21-21

Ikipe ya Kiziguro Secondary School ni yo yakinnye umukino wa mbere watangiye i Saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda, iza kunganya ibitego 21 kuri 21 n’ikipe ya JKT yo muri Kenya.

Police Handball Club yatsinze umukino wayo wa mbere
Police Handball Club yatsinze umukino wayo wa mbere

Umukino wa kabiri wakurikiyeho wahuje ikipe ya Police Handball Club, aho yaje gutsinda ikipe ya Black Mamba yo muri Kenya ibitego 25 kuri 19, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Police ifite ibitego 15-10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka