#Handball: Ikipe y’igihugu yatangiye imyitozo itegura irushanwa IHF Challenge Trophy

Abakinnyi 30 bagize amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye bategura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera muri Kenya.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 14/10/2022, abakinnyi 30 bahamagawe mu makipe abiri y’igihugu ari yo iy’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje 20, mu myitozo n’umwiherero biri kubera mu karere ka Huye.

Amakipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 n'iy'abatarengeje 20 batangiye imyitozo mu karere ka Huye
Amakipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje 20 batangiye imyitozo mu karere ka Huye

Ir rushanwa rizabera I Nairobi muri Kenya kuva tariki 24 kugera tariki 30/10/2022, rigahuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu k’imikino muri Afurika “ZONE V” ari byo U Rwanda, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan, South Sudan, Tanzania na Uganda.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abatarengeje imyaka 18

Arsene Uwayezu, Moussa Ufitinema, Fred Nshimyumuremyi, Fiacre Iryivuze, Moise Uwase, Samuel Mbesutunguwe, Karim Niyonkuru, Dieudonne Hakizimana, Jean Pierre Ndayishimiye, Prince Akimu Mupipi, Issai Izabayo, Andre Akayezu, Jean Damascene Bazimaziki, Stephen Bavandimwe, Aime Vedaste Niyoyita na Jean de Dieu Muhozi

Abatarengeje imyaka 20

Dominique Nsabimana, Prince Shema, Celestin Reba, Amurani Nshimiyimana, Jean d’Amour Byiringiro, Emmanuel Iragena, Fabrice Iradukunda, Emmanuel Kubwimana, Samuel Mugabo, Ernest Yesurakiza, Thierry Hakizimana, Etienne Ndayisabye, Maurice Nsangayezu, Ivan Patrick Rugwiro, Alain Iradukunda na Donath Nshimyumukiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka