Handball: Hatashywe ikibuga muri Kigali Arena, hanashimirwa abateje imbere uyu mukino (AMAFOTO)

Kuri iki Cyumweru hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cya Handball giherereye muri Kigali Arena, aho hanashimiwe abagize uruhare ry’umukino wa Handball

Bwa mbere kuva Kigali Arena yatahwa ku mugaragaro, aho hamaze kuberamo imikino ya Basketball na Volleyball, kuri ubu hari hatahiwe umukino wa Handball ubwo yahakinirwaga ku nshuro yayo ya mbere.

Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma
Umukino wa mbere wa Handball wabereye muri Kigali Arena wahuje ADEGI na ES Kigoma

Ni ibirori byatangijwe n’imikino ine, aho umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.

Nyuma haje gutangwa ishimwe ku bantu ku giti cyabo, ibigo n’uturere twafashije umukino wa Handball mu iterambere mu Rwanda. Mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

Mu turere twashimiwe harimo akarere ka Gicumbi, aka Gatsibo gafite amakipe nka ADEGi Gituza na Kiziguro SS n’akarere ka Rubavu. Hashimwe kandi ibigo by’amashuri binabarizwamo ama Centres yagiye azamura impano muri uyu mukino zirimo ES Kigoma, ADEGI na Kiziguro, ndetse na Gorillas HC nk’ikipeyigenga ariko yagiye izamura impano.

Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre. Mu bagiye bahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

Mu batoza, hashimwe IP Ntabanganyimana Antoine wabaye umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize, Munyangondo Jean Marie Vianney nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga, hahashimirwa Police HC nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

Mu bakinnyi hahembwe itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic), aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe ari bo Ari bo Muhirwa Nkusi Ezechiel, Kaneza Eric na Ngarambe François Xavier.

Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano
Umuyobozi wa ADEGI-Gituza (uri hagati) yashimiwe ko ikigo ayobora cyagiye kizamura impano
IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC
IP Antoine Ntabanganyimana utoza Police HC
Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa
Umuyobozi wa ES Kigoma ashimirwa
Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe
Ikigo cya Nero Services cyerekana imikino kikanafata amashusho nacyo cyashimiwe
Gorillas Handball Club yashimiwe
Gorillas Handball Club yashimiwe
Umutoza Anaclet Bagirishya
Umutoza Anaclet Bagirishya
Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe
Mudaharishema Sylvestre ari mu bashimiwe
Umutoza Ngarambe François Xavier.
Umutoza Ngarambe François Xavier.
Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo
Abakinnyi batatu bagiye bitwara neza mu makipe yose banyuzemo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane! Byari byiza kd bishimishije! Ndashimira abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa! Twizereko dufatiraho nta gusubira inyuma!
Handball is our choice!

Franco yanditse ku itariki ya: 22-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka