- Amakipe yombi ahanganye mu kibuga
Wari umukino wa gatatu u Rwanda rukinnnye nyuma y’uko rwari rwatsinze imikino ibiri, aho rwatsinze Madagascar ku mukino wa mbere ibitego 50-29 ndetse na Congo Brazzaville yari mu rugo ibitego 34 kuri 32.
Uyu munsi ariko mu mukino wa gatatu ntabwo byagenze neza ku ruhande rw’u Rwanda, Guinea yatangiye umukino iri hejuru byayifashije kurangiza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 23-15.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Guinnea yakomeje kurusha u Rwanda, maze bituma yongera kugisoza ifite ibitego 31 kuri 19, umukino urangira inegukanye intsinzi y’ibitego 54-34. Uyu mukino wasize ikipe y’igihugu ya Guinnea ubu ariyo iri imbere, aho ifite amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite amanota ane.
U Rwanda rusigaje gukina imikino ibiri aho kuri uyu wa kane ruzakina na Nigeria saa munani z’amanywa, mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa gatanu tariki 20 Mutarama 2023, rukina na Zimbabwe saa yine za mu gitondo, ubwo hazaba hasozwa iri rushanwa.
Amategeko agenga iri rushanwa avuga ko amakipe atandatu yose yitabiye iri rushanwa agomba guhura, maze ufite amanota menshi akaba ari we uzegukana igikombe agahita anabona itike yo kuzahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi.
- Ikipe y’u Rwanda
- N’ubwo imikino ibera hanze y’u Rwanda ikipe yarwo irashyigikiwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|