Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari (AMAFOTO)

Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari

Kuri iki Cyumweru ku kibuga cya Handball kiri kuri Stade Amahoro ni ho habereye imikino ya nyuma ya Handball yahariwe kuzirikana intwari z’u Rwanda, imikino yari yaratangiye mu mpera z’icyumweru za 05 na 06/02/2022.

Imikino yabimburiwe n’uwa nyuma mu bakobwa batarengeje imyaka 18, aho igikombe cyatwawe na ISF Nyamasheke itsinze GS Kitabi ibitego 25 kuri 11. Umukino wa nyuma mu bahungu GS ADEGI yatsinze ES Kigoma ibitego 37 kuri 27.

Hakurikiye imikino ya nyuma mu bakuru, aho igikombe cyatwawe na Kiziguro SS biyoroheye, nyuma yo gutsinda UR Rwamagana 29 kuri 14, aho yari yawugezeho itsinze ikipe ya Falcons ku bitego 16-12.

Shema Maboko Didier, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yari yitabiriye iyi mikino
Shema Maboko Didier, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yari yitabiriye iyi mikino

Hakurikiyeho umukino wari witezwe na benshi, aho ikipe ya Gicumbi yari yiyubatse bigaragara, aho yanayoboye umukino mu minota hafi ya yose, bigera n’aho irusha Police HC ibitego bitanu, gusa umukino uza kurangira Gicumbi iwutsinze ku bitego 33-31.

Gicumbi HBT yashinzwe muri 2007 yegukana ibikombe 3 bya shampiyona (2007,2008 na 2013). Yakinnye umwaka wa 2014 ihita ihagarara kubera amikoro make. Muri 2019 yongeye kugaruka ikina shampiyona ya 2019 isoreza ku mwanya wa 5.

Gicumbi yegukanye igikombe nyuma y'imyaka 11
Gicumbi yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 11

Uko imikino yari yagenze muri ¼ na ½

¼ (Abagore)

1)Kiziguro ss 19-04 UR Huye

2)Three Stars 13-04 UR Nyagatare

3)UR Rwamagana 16-03 UR Remera

4)Falcons 20-02 UR Gikondo

½ (Abagore)

UR Rwamagana 14-10 Three Stars
Kiziguro ss 16-12 Falcons

¼ (Abagabo)

Police 35-14 UR Huye
APR 31-23 ADEGI
Gicumbi 32-14 UR Nyarugenge
ESEKI 27-20 Nyakabanda

½ (Abagore)

Police 26-15 ESKI
APR 26-39 Gicumbi

Uwari uhagarariye Gamico Mining Company Ltd itera inkunga ikipe ya Kiziguro SS
Uwari uhagarariye Gamico Mining Company Ltd itera inkunga ikipe ya Kiziguro SS
Sindayigaya Aphrodice, umutoza wa Kiziguro SS
Sindayigaya Aphrodice, umutoza wa Kiziguro SS
Mwiseneza Inncoent, umutoza wa Gicumbi HBT
Mwiseneza Inncoent, umutoza wa Gicumbi HBT
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka