Handball: amakipe azakina 1/4 mu gikombe cy’Intwari yamenyekanye (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Handball hatangiye irushanwa ry’Ubutwari, irushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe arimo Gicumbi HT yabonye itike ya 1/4

Kuri uyu wa Gatandatu mu bice hatandukanye hatangiye irushanwa ryahariwe kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda, irushanwa mu mukino wa Handball ryitabiriwe n’amakipe y’abagore n’ay’abagabo.

Nyuma y’imikino y’amajonjora mu matsinda, amakipe abiri muri buri tsinda yahise abona itike yo kuzakina imikino ya ¼ cy’irangiza iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu ari nabwo hazakinwa iya ½, imikino ya nyuma ikazaba ku Cyumweru tariki 13/02/2022.

Imwe mu mikino yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda iri i Remera (Iyahoze yitwa KIE)

Ikipe ya Gicumbi yasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda ryayo
Ikipe ya Gicumbi yasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda ryayo
Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yari yaje kureba iyi mikino,by'umwihariko ikipe ya Gicumbi Handball Team
Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yari yaje kureba iyi mikino,by’umwihariko ikipe ya Gicumbi Handball Team

Amakipe y’abagabo yazamutse muri ¼:

Itsinda A

1.Police
2.Adegi

Itsinda B

1.APR
2.UR Huye

Itsinda C :

1.Gicumbi
2.Nyakabanda

Itsinda D :

1.Es Kigoma
2.UR Nyarugenge

Uko amakipe azahura muri ¼ mu bagabo

Police Vs UR Huye

APR Vs ADEGI

Gicumbi Vs UR Nyarugenge

Es Kigoma Vs Nyakabanda

Uko imikino mu bagore yagenze na gahunda ya 1/4 muri rusange

Itsinda A

Kiziguro 40-02 UR Gikondo

UR Remera 01-17 UR Nyagatare

UR Gikondo 12-02 UR Remera

UR Nyagatare 12-25 Kiziguro

UR Gikondo 04-10 UR Nyagatare

Kiziguro 40-02 UR Remera

Uko amakipe yasoje imikino y’amatsinda akurikirana

Itsinda A

1.Kiziguro SS
2.UR Nyagatare
3.UR Gikondo
4.UR Remera

Itsinda B

Falcons 12- 13UR Rwamagana

Three stars 15- 02 UR Huye

Three stars 7- 12 UR Rwamagana

Falcons 12-03 UR Huye

Three stars 09- 16 Falcons

UR Huye 02 - 09 UR Rwamagana

Uko amakipe yakurikiranye mu itsinda B

1.UR Rwamagana
2.Falcons
3.Three Stars
4.UR Huye

Imikino ya ¼ izaba ku wa Gatandatu

Kiziguro Vs UR Huye

UR Nyagatare Vs Three Stars

Falcons Vs UR Gikondo

UR Rwamagana Vs UR Remera.

Amwe mu mafoto ku mikino yabereye muri Kiziguro SS

Police HC yeguaknye igikombe giheruka n'ubu irahabwa amahirwe
Police HC yeguaknye igikombe giheruka n’ubu irahabwa amahirwe
Mu bakobwa, ikipe ya Kiziguro SS nayo irahabwa amahirwe
Mu bakobwa, ikipe ya Kiziguro SS nayo irahabwa amahirwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka