Gorillas Handball Club yegukanye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17-AMAFOTO

Mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 rya Handball ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ryegukanywe na Gorillas Handball Club mu bahungu

Ni irushanwa ryatangiwe n’amakipe 64 agabanije mu duce (zones) tugize igihugu cyose, maze amakipe yabaye aya mbere muri buri duce aza guhurira mu mikino ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

Irushanwa ryagaragayemo abana bafite impano muri uyu mukino bazahurizwa hamwe mu minsi iri imbere
Irushanwa ryagaragayemo abana bafite impano muri uyu mukino bazahurizwa hamwe mu minsi iri imbere

Mu bahungu, ikipe ya Gorillas HC niyo yegukanye igikombe aho yabanje gutsinda ikipe ya Kigomba kuri Penaliti nyuma yo kunganya ibitego 30-30, yaje kongera gutsinda kandi ikipe ya St Paul ibitego 19-18.

Ku mukino wa nyuma Gorillas yaje kongera guhura na Es Kigoma nayo yari yatsinze Es Kabarondo ibitego 23-15, aho Gorillas Handball Club yegukanye iki gikombe itsinze ES Kigoma ibitego 23 kuri 19.

Ikipe ya Gorillas Handball Club ishyikirizwa igikombe n'umukozi ushinzwe kuzamura impano muri MINISPOC
Ikipe ya Gorillas Handball Club ishyikirizwa igikombe n’umukozi ushinzwe kuzamura impano muri MINISPOC
Umuyobozi wa Gorillas Handball Club Twahirwa Alfred yishimira igikombe begukanye
Umuyobozi wa Gorillas Handball Club Twahirwa Alfred yishimira igikombe begukanye

Mu bakobwa naho ikipe ya GS Gitwa B niyo yegukanye igikombe itsinze GS Nyinawimana ibitego 19 kuri 14, ikaba yari yabanje no gutsinda GS Kitabi ibitego 18 kuri 16.

Amwe mu mafoto yaranze umukino Gorillas Hc yatsinzemo ES Kigoma

Irushanwa ryagaragayemo abana bafite impano muri uyu mukino bazahurizwa hamwe mu minsi iri imbere
Irushanwa ryagaragayemo abana bafite impano muri uyu mukino bazahurizwa hamwe mu minsi iri imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka