Ni irushanwa ryatangiwe n’amakipe 64 agabanije mu duce (zones) tugize igihugu cyose, maze amakipe yabaye aya mbere muri buri duce aza guhurira mu mikino ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.
Mu bahungu, ikipe ya Gorillas HC niyo yegukanye igikombe aho yabanje gutsinda ikipe ya Kigomba kuri Penaliti nyuma yo kunganya ibitego 30-30, yaje kongera gutsinda kandi ikipe ya St Paul ibitego 19-18.
Ku mukino wa nyuma Gorillas yaje kongera guhura na Es Kigoma nayo yari yatsinze Es Kabarondo ibitego 23-15, aho Gorillas Handball Club yegukanye iki gikombe itsinze ES Kigoma ibitego 23 kuri 19.
Mu bakobwa naho ikipe ya GS Gitwa B niyo yegukanye igikombe itsinze GS Nyinawimana ibitego 19 kuri 14, ikaba yari yabanje no gutsinda GS Kitabi ibitego 18 kuri 16.
Amwe mu mafoto yaranze umukino Gorillas Hc yatsinzemo ES Kigoma
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|