Gicumbi HT na Kiziguro SS zisubije igikombe cy’intwari (AMAFOTO)

Ikipe ya Gicumbi mu bagabo ndetse n’iya Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye igikombe cy’Intwari cyakinwe mu mpera z’iki Cyumweru dusoje

Kuri iki Cyumweru tariki 05/02/2023 mu karere ka Gicumbi hasojwe igikombe cy’Intwari cyari cyitabiriwe n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, irushanwa ngarukamwaka rigamije kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu ni bwo iri rushanwa ryatangiye hakinwa imikino y’amajonjora mu matsinda, aho mu bagore ikipe ya Kiziguro na Gicumbi mu itsinda A, ndetse na UR Rukara na Three Stars mu itsinda B zibona itike ya ½ cy’irangiza.

Mu bagabo, mu itsinda A hazamutse amakipe ya Gicumbi na ADEGI, mu gihe mu itsinda B hazamutse Police HC na APR HC zerekeza mu mikino ya ½.

Ku mukino wa nyuma mu bagore haje guhurira ikipe ya Kiziguro na Gicumbi HT, umukino urangira Kiziguro itsinze Gicumbi ibitego 34 kuri 25, yizihiza igikombe yari yanatwaye umwaka ushize. Umwanya wa gatatu wo watwawe n’ikipe ya Three Stars itsinze UR Rukara ibitego 22 kuri 20.

Abakinnyi ba Kiziguro bishimira igikombe
Abakinnyi ba Kiziguro bishimira igikombe
Kiziguro SS yashyikirijwe igikombe na Perezida wa FERWAHAND Alfred Twahirwa
Kiziguro SS yashyikirijwe igikombe na Perezida wa FERWAHAND Alfred Twahirwa

Mu bagabo, igikombe cyatwawe n’ikipe ya Gicumbi nyuma yo kwihererana ikipe ya Police HC ikayitsinda ibitego 44 kuri 29, yongera kwisubiza iki gikombe nayo yari yatwaye umwaka ushize w’imikino.Umwanya wa gatatu nawo waje kwegukanwa na APR Hc itsinze ADEGI ibitego 26 kuri 20.

Gicumbi HT ishyikirizwa igikombe na Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO
Gicumbi HT ishyikirizwa igikombe na Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO

Nyuma y’imikino y’igikombe cy’Intwari, muri Handball haraza gukurikiraho shampiyona y’icyiciro cya mbere biteganyijwe ko igomba gutangira tariki 25/02/2023.

Amwe mu mafoto yaranze iri rushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka