Gicumbi HT yatoye Komite Nyobozi nshya

Kuri iki Cyumweru mu karere habereye inama y’inteko rusange ya Gicumbi Handball Club aho batoye komite nyobozi nshya

Ikipe y’umukino wa Handball ibarizwa mu karere ka Gicumbi izwi nka Gicumbi Handball Team, yakoze inama y’inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo no gutora Komite Nyobozi izayobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine.

Dr Kurujyibwami Céléstin wari usanzwe ayobora iyi kipe, ni we wongeye gutorerwa kuba Perezida w’iyi kipe, akazaba yungirijwe ns Nizeyimana Félicien nka Visi-Perezida wa mbere, Mutangana Alain Fabrice aba Visi-Perezida wa kabiri, Umunyambanga mukuru aba Kaneza Eric, mu gihe Umunyurwa Ernestine yatorewe kuba Umubitsi.

Komite Nyobozi nshya ya Gicumbi HT
Komite Nyobozi nshya ya Gicumbi HT

Usibye Komite Nyobozi hanatowe Abajyanama batatu, bakaba ari Garuka Dieudonné, Habyarimana Jean de Dieu ndetse na Habiyakare Appolinaire.

Iyi kipe ya Gicumbi HT iheruka kwegukana igikombe cy’Intwari, ifite yo kwegukana igikombe cya shampiyona n’ibindi bikinirwa mu Rwanda, aho kugeza ubu yatangiye kwiyubaka itegura amarushanwa ategerejwe uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye komite yatowe irashoboye bose bakinnye Handball bazi uburyohe bwayo kandi turashimira na Mayor wa Gicumbi washizemo imbaraga kugira ngo ikipe yongere izahurwe nyuma y’igihe kirekire! All the best and together we can! Vive GHT!!

Justin Habumuremyi yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka