Gicumbi HT na Kiziguro SS zegukanye #CoupeDuRwanda 2022 (AMAFOTO)

Ikipe ya Gicumbi Handball Team na Kiziguro SS ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Coupe du Rwanda” ryabaye mu mpera z’iki cyumweru mu mukino wa Handball

Guhera ku wa Gatandatu tariki 19/11 kugera ku Cyumweru tariki 20/11 ku bibuga bya Busanza, UR Gikondo na Kimisagara haberaga irushanwa rya Handball rizwi nka Coupe du Rwanda.

Mu bagabo ikipe ya Gicumbi yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HC ibitego 30 kuri 23, ihahurira na Police HC yari yatsinze ikipe ya Visiion Jeunesse Nouvelle ibitego 50 kuri 20.

Ku mukino wa nyuma ikipe ya Gicumbi yaje kwegukana igikombe itsinze Police HC ku bitego 38 kuri 25, aho igice cya mbere cyari cyarangiye Gicumbi ifite ibitego 19 kuri 16.

Kapiteni w'ikipe ya Gicumbi HT ashyikirizwa igikombe na Perezida wa FERWAHAND
Kapiteni w’ikipe ya Gicumbi HT ashyikirizwa igikombe na Perezida wa FERWAHAND

Mu bagore, ikipe ya Kiziguro SS ni yo yaje kwegukana iki gikombe itsinze ISF Nyamasheke ibitego 34 kuri 23, mu gihe muri ½ ho yari yasezereye ikipe ya GS Kitabi ibitego 33 kuri 18.

Kiziguro SS yegukanye igikombe mu bagore
Kiziguro SS yegukanye igikombe mu bagore

Ikipe y’abakobwa ya Kiziguro SS ni imwe mu makipe afite abaterankunga aho iterwa inkunga na Kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Gamico Mining Company, iyi kipe ikaba iteganya no kwitabira irushanwa rya ECAHF rizabera Zanzibar mu kwezi gutaha.

Kiziguro SS yashyirijwe igikombe na Visi-Perezida wa mbere wa FERWAHAND, Dr Akumuntu Joseph
Kiziguro SS yashyirijwe igikombe na Visi-Perezida wa mbere wa FERWAHAND, Dr Akumuntu Joseph

Usibye ikipe ya Kiziguro ikipe ya Gicumbi HT nayo iterwa inkunga n’akarere ka Gicumbi, ikaba nayo ishobora kwitabira iri rushanwa rizabera muri Zanzibar, aho iyi kipe yari yasabwe n’akarere kwegukana iki gikombe nyuma yo kudatwara shampiyona.

Uko imikino ya 1/2 yagenze

Abagore

Kiziguro 33-18 GS KITABI
Gicumbi 26-28 ISF Nyamasheke

Abagabo

Police HC 50-20 Vision JN
Gicumbi 30-23 APR HC

Uko amakipe yakurikiranye

Abagore

1. Kiziguro
2. ISF Nyamasheke
3. Gicumbi HT
4. GS Kitabi
5. Three Stars.

Abagabo

1. Gicumbi HT
2. Police HC
3. APR HC
4. Vision JN
5. ADEGI HC
6. ES Kigoma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka