Egypt na Algeria zitwaye neza, u Rwanda rutsindwa umukino wa mbere muri Handball (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino wa mbere, mu gihe Algeria na Egypt zatsinze imikino yazo ya mbere

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/08/2022 muri BK Arena hari kubera imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, ahari guhatana ibihugu umunani binashaka itike y’igikombe cy’isi.

Umukino ufungura amarushanwa wabaye kuri uyu wa Gatandatu guhera i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uhuza u Rwanda rwakiriye amarushanwa ndetse na Angola, umukino waje kurangira Angola itsinze u Rwanda ibitego 43 kuri 20.

Indi mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Egypt yatsinze Libya ibitego 40 kuri 23, naho mu mukino utari woroshye ikipe ya Algeria itsinda Congo Brazzaville ibitego 31 kuri 30.

Algeria yatsinze Congo mu mukino utari woroshye
Algeria yatsinze Congo mu mukino utari woroshye

Ikipe y'igihugu ya Congo-Brazzaville y'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’igihugu ya Congo-Brazzaville y’abatarengeje imyaka 20
Algeria y'abatarengeje imyaka 20
Algeria y’abatarengeje imyaka 20

Egypt nayo yihereranye Libya
Egypt nayo yihereranye Libya

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 22/08/2022

13h00: Angola vs Tunisie

15h00: Algérie vs Egypte

17h00 : Maroc vs Angola

19h00: Tunisie vs Rwanda

Andi mafoto wareba HANO

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka