CAN 2021: Mukansanga Salima arasifura umukino wa mbere ari mu kibuga hagati

Mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya 2 ubera i Yaoundé kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, uhuza Zimbabwe na Guinnea, ni ho umusifuzi w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, akora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika ari hagati.

Mukansanga Salima
Mukansanga Salima

Uyu mukino uba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ufite umwihariko w’uko usifurwa n’abari n’abategarugori gusa kuko uretse Mukansanga Salima w’imyaka 35 uri bube ari hagati mu kibuga, araba yungirijwe na Carine Atemzabong ukomoka mu gihugu cya Cameroon ndetse na Fatiha Jermoumi ukomoka muri Maroc, hakiyongeraho Bouchra Karboubi na we uvuka muri Maroc, uraba ari kuri VAR.

Bouchra Karboubi araba ari kuri VAR
Bouchra Karboubi araba ari kuri VAR

Karboubi na we akaba yarabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wakoze amateka yo gusifura umukino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Maroc wabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Tariki ya 10 Mutarama 2022, nibwo Mukansanga Salima yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere mu gikombe cya Afurika muri rusange, ubwo yari umusifuzi wa kane ku mukino wahuje Guinea na Malawi, n’ubundi muri iri tsinda rya gatandatu.

Fathia-Jermoumi ari mu bungirije Mukansanga Salima
Fathia-Jermoumi ari mu bungirije Mukansanga Salima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISHIMIYE IMISIFURIRE MWIZA Y’ UNYARWANDAKAZI Mukansanga Salima
IVUNGO NIYO NGIRO NKUKO HIS EXCELLENCE POUL KAGAME ABITUBWIRA GUKORANEZA NIYO NEGO

MURAKOZE

Seba NTAKIRUTIMANA yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka