APR na Police barahatanira igikombe, Shampiona y’abagore isozwe

Mu mpera z’iki cyumweru muri Handball hateganyijwe isozwa rya Shampiona y’Abagore, mu gihe APR na Police HC nazo zizaba zikina umukino wo kwishyura wa Shampiona

Kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye by’icyahoze ari KIE, hazabera imikino ya nyuma ya Shampiona y’Abagore ikazahuza amakipe akurikira yabashije kurenga amajonjora mu ma zones: Appega, Tss Hanika, Gorillas, Es Mukingi, Gs Nyinawimana, Appapegi Cyuru, Gs Mwendo na Duha Complex school

Shampiona y’abagabo nayo izaba yakomeje

Ku munsi wayo wa 15, Shampiona y’abagabo nayo izaba isatira umusozo, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza APR Hc na Police Hc, amakipe ahora ahanganye, ukazabera ku kibuga cya Maison des Jeunes Kimisagara guhera i Saa tanu z’amanywa.

APR Hc na Police HC ni yo makipe ahora ahanganye
APR Hc na Police HC ni yo makipe ahora ahanganye
Police Hc ni yo yegukanye Shampiona iheruka
Police Hc ni yo yegukanye Shampiona iheruka

Uko imikino iteganyijwe

Ku wa Gatandatu, Kigoma 10:00

Nyakabanda Vs Es Kigoma

Ku Cyumweru i Kigoma

10:00 Es Urumuri Vs Gs Rambura

12:00 Es Urumuri Vs Inyemeramihigo

14:00 Es Urumuri Vs Es Kigoma

Ku cyumweru ku Kimisagara

11:00: APR VS POLICE

Urutonde rwa Shampiona

1. Police, Amanota 45
2. APR, Amanota 43
3.Es Kigoma, Amanota 32
4. C.Inyemeramihigo, Amanota 32
5.Nyakabanda, Amanota 24
6.UR CE, Amanota 23
7.Kibogora, Amanota 18
8.Es Urumuri, Amanota 20
9.Gs Rambura, Amanota 14
10.UR Huye, Amanota 7

Abamaze gutsinda ibitego byinshi

1. Mutuyimana Gilbert 133 (Police)
2.Nizeyumukiza Etienne 93(Inyemeramihigo)
3.Mwiseneza Innocent 82 (UR CE)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose turabizi Police handball club izabikora kuko rwose muri handball Nta kipe ijya iyishobora, APR nukuza kurangiza umuhango. Abakinyi nabo ubunyamwuga bwa police Y’u Rwanda bagomba kububungabunga batsinda APR handball. Turabizi. aha jye ndi umufana waPolice reka ntegereze ndebe ariko police handball ndayizeye izagitwara kabisa http://www.kigalitoday.com/imikino-11/handball/article/apr-na-police-barahatanira-igikombe-shampiona-y-abagore-isozwe

akarikumutima yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ibintu ndabona azaba ari ibicuka ,police nkibisanzwe izagitwara kuko niyo ikomeye kurusha apr ariko azaba ari uburyohe gusa gusa

kkk yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka