APR HC na Gorillas HC ni bo begukanye igikombe cy’intwari

Mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari no kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR mu bagabo na Gorillas mu bakobwa nib o begukanye ibikombe mu mukino wa Handball.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu bagabo, aho amakipe yari agabanyije mu matsinda abiri, irya mbere rikinira muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi (UR-CE), naho irya kabiri rikinira Kimisagara, mu gihe abakobwa bo bakinnye imikino yabo kuri iki cyumweru ku Kimisagara.

APR Hc ishyikirizwa igikombe n'umuyobozi wa Federasiyo ya Handball
APR Hc ishyikirizwa igikombe n’umuyobozi wa Federasiyo ya Handball
Gorillas Handball Club yegukanye igikombe mu bakobwa, aha nayo yagihawe na Perezida wa Ferwahand
Gorillas Handball Club yegukanye igikombe mu bakobwa, aha nayo yagihawe na Perezida wa Ferwahand

Mu mikino ya nyuma yabaye kuri iki cyumweru,mu bagabo APR Hc na Police Hc ni zo zari zabaye iza mbere mu matsida zari zirimo, ziza no guhurira ku mukino wa nyuma, maze APR Handball Club iza kwigaranzura ikipe ya Police Handball Club yari imaze iminsi yiharira ibikombe muri uyu mukino, iyitsinda ibitego 37 kuri33.

APR yatangiye iri imbere ya Police kugeza umukino urangiye
APR yatangiye iri imbere ya Police kugeza umukino urangiye
Alfred Twahirwa uyobora Gorillas Handball Club ashyikirizwa igikombe na Kapiteni w'iyi kipe
Alfred Twahirwa uyobora Gorillas Handball Club ashyikirizwa igikombe na Kapiteni w’iyi kipe

Mu bakobwa, ikipe ya Gorillas Handball Club yegukanye igkombe nyuma yo gutsinda GS Mwendo ibitego 18-17, ni nyuma yo kwiyambaza iminota y’inyongera kuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego, hiyambaza iminota 10 ari nayo ikipe ya Gorillas yayifashije kwegukana iki gikombe.

APR Hc yiyubatse cyane muri uyu mwaka w'imikino
APR Hc yiyubatse cyane muri uyu mwaka w’imikino
Police Hc yigaranzuwe na APR HC
Police Hc yigaranzuwe na APR HC
Ikipe ya Gorillas HC nyuma yo kwegukana igikombe
Ikipe ya Gorillas HC nyuma yo kwegukana igikombe

Uko imikino yo mu matsinda yari yagenze mu bagabo

Itsinda A :

Nyakabanda 26 - UR CE 22
Police 32 - UR CE 16
Police 30 - 20 Nyakabanda

Uko amakipe yakurikiranye:

1. Police (Amanota 6)
2. Nyakabanda (Amanota 4)
3. UR CE (Amanota 2)

Itsinda B:

ES Kigoma 26 - ST. ALOYS 18
APR 22 - ES Kigoma 11
ST ALOYS 15 - APR 35

Uko amakipe yakurikiranye
:

1.APR (Amanota 6)
2.ES KIGOMA (Amanota 4)
2.ST ALOYS (Amanota 2)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka