Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal yahaye impanuro abakinnyi mbere yo guhura na Congo-Amafoto

Mbere y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball ihura na DR Congo mu irushanwa riri kubera muri Senegal, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal yasuye abakinnyi mu myitozo anabaha impanuro

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rurakina na Republika iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kabiri, umukino uteganijwe gutangira ku i saa kumi n’ebyiri z’i Dakar, bikaza kuba ari saa mbiri z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Ambasaderi Harebamungu Mathias ku myitozo yoroheje yabereye kuri Stade yitiriwe Leopord Sedar Senghor
Ambasaderi Harebamungu Mathias ku myitozo yoroheje yabereye kuri Stade yitiriwe Leopord Sedar Senghor

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yazindukiye mu myitozo yoroheje yo kwitegura uyu mukino, iza no gusurwa na Harebamungu Mathias Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal aganiriza abo bakinnyi ndetse anabibutsa agaciro k’umukino uhuza ibi bihugu byombi mu mikino yose.

Yagize ati “Ndabashimira cyane ku kazi gakomeye mwakoze ejo abakinnyi mwese kuva ku banyezamu bitanze bagakuramo imipira kugeza ku bakinnyi bose batsinze ibitego, ejo mwakinnye neza kandi muramutse mukomereje hariya n’uyu munsi byaza gutanga umusaruro gusa ariko nkabibutsa ko akazi katararangira, kuko uyu munsi ni ukwitanga cyane mugashakisha itike ya ½ cy’irangiza”

“Nabibutsaga ko uyu mukino w’u Rwanda na Congo ufite agaciro gakomeye,atari umukino uba woroshye, ikindi nababwira ni uko abayobozi babari inyuma, Abanyarwanda batuye hano mwarababonye ko babashyigikiye, n’uyu munsi rero baraza kubashyigikira, ubwo ahasigaye ni ahanyu ho kwitwara neza maze intsinzi igataha mu rwa Gasabo” Ambasaderi Harebamungu Mathias aganiriza abakinnyi

Mu mafoto uko byari bimeze ....

Ayo makipe yombi yaraye atsinze umukino wayo wa mbere, aho u Rwanda rwatsinze Madagascar ibitego 35 kuri 24, mu gihe mu mukino wakurikiyeho Congo yari yatsinze Senegal ibitego 23 kuri 20

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka