Amakipe yo muri Zambia na Tanzania azitabira irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y’igihugu ya Zambia na JKT yo muri Tanzania bizitabira irushanwa ryo Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki 28 na 29/05/2022, mu Rwanda harabera irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ababarizwaga mu muryango wa Handball barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’amakipe atandukanye.

Ni irushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa Federasiyo ya Handball mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, Komite Olempike y’u Rwanda.

Police HC ni yo yegukanye irushanwa riheruka
Police HC ni yo yegukanye irushanwa riheruka

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakiep asanzwe akina shampiyona y’u Rwanda ya Handball, hakiyongeraho ikipe y’igihugu ya Zambia mu bagabo, ndetse n’ikipe y’abagore ya JKT yo muri Tanzania.

Iri rushanwa riheruka kuba umwaka ushize, mu bagabo igikombe cyegukanywe na Police HC itsinze ES Kigoma ibitego 32 kuri 24, mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Kiziguro SS itsinze Falcons ibitego 17 kuri 15.

Gahunda irambuye y’uko irushanwa rizagenda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka