Amafoto ya Stade Amadou Bary izakira igikombe cy’Afurika kirimo n’u Rwanda

Stade Amadou Bary ijyamo abatagera ku gihumbi ni yo izakira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri Handball kitabiriwe n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01/08/2018 i Dakar muri Senegal harabera igikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 (IHF Challenge Trophy 2017), kikazahuza ibihugu byabaye ibya mbere mu turere tw’imikino two muri Afurika (Zone), aho icyo gikombe kizanitabirwa n’u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Zone 5B.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu cyabereye muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize,mu itsinda rya mbere hamwe na Senegal yakiriye irushanwa, RD Congo ndetse na Madagascar, aho u Rwanda ruzakina umukino wa mbere ku wa Kabiri ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Dakar, bikazaba ari saa mbiri z’i Kigali rukina na Madagascar.

Amafoto

Inyubako iberamo imikino y'intoki harimo na Handball uyirebeye inyuma
Inyubako iberamo imikino y’intoki harimo na Handball uyirebeye inyuma
Imbere ...
Imbere ...
JPEG - 78.3 kb
Uko mu kibuga hasi hameze
Hanakinirwa Basketball
Hanakinirwa Basketball
Aho abafana bicara ni uko hasa/hameze
Aho abafana bicara ni uko hasa/hameze
Ahandikwa ibitego muri Stade Amadou Bary
Ahandikwa ibitego muri Stade Amadou Bary
Igisenge cyayo
Igisenge cyayo
Ubwo Kigali Today yahageraga hari hakiri gukorwa amasuku, ngo imikino izatangire hasa enza
Ubwo Kigali Today yahageraga hari hakiri gukorwa amasuku, ngo imikino izatangire hasa enza
Aho abakobwa bazaba bakinira, gusa u Rwanda mu bakobwa ntirurimo
Aho abakobwa bazaba bakinira, gusa u Rwanda mu bakobwa ntirurimo
Aho abazajya gushyigikira abakobwa bazicara
Aho abazajya gushyigikira abakobwa bazicara
JPEG - 177.6 kb
Abakobwa bo bazaba bakinira kuri iyi Stade ya Iba Mar Diop ariko yo idatwikiriye
JPEG - 164.7 kb
Uyu munsi twasanze hari gukinira abakinnyi batabigize umwuga, mu Rwanda hari aho babita abatari inyota (gusa si byo cyane kuko abenshi baba bari gukora Siporo)
JPEG - 194.4 kb
Ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Amadou Bary

Gahunda y’imikino

Umunsi wa mbere, Ku wa kabiri tariki 01/08/2017

14h00 (16h00 za Kigali): Ibirori byo gutangiza amarushanwa kuri Stade Amadou Bary
16h00 (18h00 za Kigali): Benin vs Ethiopie
18h00 (20h00 za Kigali): Madagascar vs Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Senegal

Umunsi wa kabiri, Ku wa gatatu tariki 02/08/2017

16h00 (18h00 za Kigali): Mozambique vs Benin
18h00 (20h00 za Kigali): Rwanda vs RD Congo
20h00 (22h00 za Kigali): Senegal vs Madagascar

Umunsi wa gatatu, Ku wa kane tariki 03/08/2017

16h00 (18h00 za Kigali): Ethiopie vs Mozambique
18h00 (20h00 za Kigali): Senegal vs Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Madagascar

Umunsi wa kane, ku wa Gatanu tariki 04/08/2017

Kuri uyu munsi hateganijwe imikino ya ½ cy’irangiza, aho muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere, maze iya mbere mu itsinda rimwe igakina n’iya kabiri mu rindi tsinda, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, naho izitsinzwe zikazahatanira umwanya wa gatatu

Iyo mikino izabera mu nyubako (Gymnase) Amadou Bary iherereye mu gace kitwa Guediawaye kari Dakar muri Senegal, aho iyo nyubako ishobora kwakira abantu bari hagati ya 400 na 700, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda tukaba twasuye iyo Stade izaberaho iyo mikino.

Urutonde rw’abakinnyi 14 bahagarariye u Rwanda:

1.Bananimana Samuel (Apr)
2.Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma)
3.Tuyishime Zacharie (Police)
4.Muhumure Elysée (Inyemeramihigo )
5.Muhawenayo Jean Paul (Apr)
6.Nshimiyimana Alexis (APR)
7.Rwamanywa Viateur (APR)
8.Karenzi Yannick (APR)
9.Umuhire Yves (Police)
10.Murwanashyaka Emmanuel (APR)
11.Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys)
12.Niyonkuru Shaffy (APR)
13.Kayijamahe Yves (ADEGI)
14.Hagenimana Fidele (Police)

Abatoza
Umutoza mukuru: Ntabanganyimana Antoine
Umutoza wungirije: Bagirishya Anaclet
Umutoza w’abanyezamu: Unjima Alberto

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri Imana izadufashe duthane igikombe tuzishimire hamwe indinzi ya nyakubahwa Paul Kagame

Imana ihw umugisha U Rwanda rwacu

Unanaise yanditse ku itariki ya: 30-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka