Abangavu b’u Rwanda banyagiye Djibouti mu mukino wa mbere wa #IHFTrophy (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Handball y’abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa IHF Trophy riri kubera muri Tanzania.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 25/04/2023, i Dar es Salaam muri Tanzania hari kubera irushanwa "IHF Challenge Trophy", rihuza ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino (Zone 5) muri Afurika mu mukino wa Handball.

U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere n’igihugu cya Djibouti, umukino u Rwanda rwatsinze mu buryo bworoshye, aho igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 23 ku busa bwa Djibouti.

U Rwanda rwanyagiye Djibouti ibitego 52 kuri bibiri
U Rwanda rwanyagiye Djibouti ibitego 52 kuri bibiri

Ikipe y’igihugu ya Djibouti yabonye igitego cya mbere ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsinda ibitego 40. Umukino waje kurangira u Rwanda rutsinze Djibouti ibitego 52 kuri 2 (52-02).

U Rwanda rurongera gukina kuri uyu wa Kabiri aho ruhura n’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo, ari nawo mukino uzabimburira indi yo kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe izegukana iri rushanwa, izahagararira Zone 5 ku rwego rwa Afurika (Continental phase), mu gihe icyegukanye muri Afurika ihita ijya ky rwego rw’isi (Intercontinental phase)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka