Abambarangwe begukanye igikombe cyo gushyigikira ikipe ya Gicumbi HC (AMAFOTO)

Nyuma y’imyaka ikipe ya Gicumbi Handball Club itagaragara muri Shampiona ya Handball, yamaze kongera gutangiza iyi kipe yabo

Kuri iki Cyumweru mu karere ka Gicumbi habereye irushanwa rito ry’amakipe atatu, iruhanwa ryari rigamije ubukangurambaga bwo gufasha ikipe ya Gicumbi HC kugaruka muri SHampiona y’u Rwanda ndetse no mu yandi marushanwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu yari yitabiriye iyi mikino
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu yari yitabiriye iyi mikino

Akarere ka Gicumbi gasanzwe gafatwa nk’igicumbi cy’umukino wa Handball. Aho usibye kuba ariho umukino watangiriye mu mwaka ya 1962, hasanzwe hanagaragara abakinnyi n’abatoza benshi bakomoka muri kariya karere.

Ikipe ya Gicumbi iri kwitegura kugaruka muri Shampiona
Ikipe ya Gicumbi iri kwitegura kugaruka muri Shampiona

Ni irushanwa ryateguwe n’abakanyujijeho mu mu mukino wa Handball bibumbiye mu cyo bise Masters Handball League, aho bigabanyijemo amakipe abiri asanzwe anakina imikino ya gicuti ari yo Abambaragwe na Kazi ni Kazi, ndetse hiyongeraho n’ikipe ya Gicumbi.

Mu mukino wa mbere ikipe ya Gicumbi yatsinze ikipe ya Kazi ni Kazi, umukino wa kabiri Kazi ni Kazi iza gutsindwa n’Abambarangwe, maze umukino usoza amarushanwa ikipe ya Gicumbi yatsinzwe n’Abambarangwe, bahita banegukana iki gikombe.

Abambarangwe (bahagaze) babaye aba mbere, Gicumbi yambaye umukara iba iya kabiri, Kazi ni Kazi iba iya gatatu
Abambarangwe (bahagaze) babaye aba mbere, Gicumbi yambaye umukara iba iya kabiri, Kazi ni Kazi iba iya gatatu

Nyuma y’iyi mikino, abari bayitabiriye bagiranye ibiganiro birimo gukomeza kurebera hamwe uko iyi kipe yazongera igaseruka, maze Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, atangaza ko akarere mu ngengo y’imari bagiye guteganya uburyo bwo gushyigikira iyi kipe, by’umwihariko bakanabinyuza mu bafatanyabikorwa bo mu karere ka Gicumbi.

Bamwe mu bagize Komite y'agateganyo ya Gicumbi HC
Bamwe mu bagize Komite y’agateganyo ya Gicumbi HC

Haje guhita hasyirwaho Komite y’agateganyo igomba kuyobora iyi kipe aho hatowe Dr Celestin Kurujyibwami,akazaba yungirijwe na ba Visi-Perezida babiri barimo Fabien , Umunyambanga Mukuru yakomeje kuba Ngarambe Francois Xavier, Umubitsi aba Kambogo Ildephonse, naho Abajyanama hatorwa Emmanuel, Felicien ndetse na Dancille.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango wose

Ikipe ya Gicumbi iri kwitegura kugaruka muri Shampiona
Ikipe ya Gicumbi iri kwitegura kugaruka muri Shampiona
Ikipe yitwa Abambarangwe yaje ku mwanya wa mbere
Ikipe yitwa Abambarangwe yaje ku mwanya wa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka