Abatoza barimo uturutse Iwawa batangiye amahugurwa ya Handball

Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda hatangiye amahugurwa y’abatoza bakiri kuzamuka, bashamikiye ku bigo bikina umukino wa Handball

Abatoza 30 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye amahugurwa ku mukino wa Handball, amahugurwa yateguwe na Ferwahand ifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, by’umwihariko akaba yitabiriwe n’abatooza basanzwe batoza abana.

Abatoza bari mu mahugurwa
Abatoza bari mu mahugurwa
Ndayishimiye Emile, Umutoza waturutse Iwawa
Ndayishimiye Emile, Umutoza waturutse Iwawa
Umutoza waturutse Iwawa ubwo yasuhuzaga bagenzi be, benshi baratunguwe baranatangara
Umutoza waturutse Iwawa ubwo yasuhuzaga bagenzi be, benshi baratunguwe baranatangara

Aba batoza baturutse mu ma Centres (Ibigo) atandukanye harimo Centre y’amajyepfo, Centre y’Amajyaruguru, Centre y’i Burasirazuba, Centre y’u Burengerazuba na Centre ya Kigali, by’umwihariko hakaba harimo n’umutoza witwa Ndayishimiye Emile waturutse Iwawa, uyu akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Theogene Utabarutse, Perezida wa Ferwahand ubwo yari amaze gutangiza aya mahugurwa, yatangaje ko ari amahugurwa bizera ko azatanga umusaruro mu myaka iri imbere kuko na nyuma bazakurikirana ko ibyo bahuguwe bazabigeza kubana bashinzwe gutoza uyu mukino

Yagize ati "Igitekerezo twakigejeje kuri Minispoc, iduha n’umukozi wayo dufatanya kuzenguruka igihugu dushaka abana bakina uyu mukino, tumaze kubabona tubabwira ko ari ngombwa ko aba bana bagira ababatoza babihuguriwe"

Utabarutse Theogene, Perezida wa Ferwahand
Utabarutse Theogene, Perezida wa Ferwahand

"Twafashe abatoza birirwana n’abana mu bigo twagiye dushyiraho bifasha abana mu mukino wa Handball, ni babatoza twahawe n’abayobozi b’ibigo, twihaye gahunda y’imyaka ibiri tubivuganaho na Minispoc ku buryo nyuma yaho twumva bizaba bimaze gutanga umusaruro"

Aaron Rurangirwa uyoboye aya mahugurwa
Aaron Rurangirwa uyoboye aya mahugurwa
Abari n'abategarugori nabo ntibatanzwe muri aya mahugurwa
Abari n’abategarugori nabo ntibatanzwe muri aya mahugurwa

Aya mahugurwa biteganyijwe ko azasowa kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Nzeli 2016, bakaba bari kuyakoreshwa n’Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwahand Aaron Rurangirwa, ndetse na Ngarambe Francois Xavier bombi baheruka mu mhaugurwa nabo ajyanye n’akazi kabo mu gihugu cya Cameroun na Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka