Nk’uko twabitangarijwe n’umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ariwe Ngarambe Jean Paul,shampiona y’uyu mwaka wa 2016 igiye gukinirwa mu ma zone cyangwa se ama leagues guhera taliki ya 24/04/2016 ubwo iyi shampiona izaba itangira ,ikazaba kandi initabwirwa n’amakipe menshi ugereranije na Shampiona zatambutse.
- APPEGA Gahengeri imwe mu makipe agaragaza impano mu mukino wa Handball
- Gorillas Handball Club ishobora kongera kwitabira iyi Shampiona
Ngarambe Jean Paul yatangaje kandi ko aya makipe yose yamaze kwemera kuzitabira iyi Shampiona,by’umwihariko bikaba byaranakozwe mu rwego rwo kugabanya umubare w’amafaranga aya makipe akoresha
Yagize ati " Amakipe menshi yamaze kwemera kwitabira iyi shampiona kuko ubu buryo buzabafasha,ku rundi ruhande kandi gukinira mu ma leagues byongera umubare w’amakipe kuko biyorohera kubijyanye n’icungamutungo."
- Ngarambe Jean Paul umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND
Uku niko ama leagues ateye
Zone y’Amajyepfo
Gorillas HC, GS Akumunigo, GS Kagugu, GS Mwendo, GS Nkanga
Zone y’i Burasirazuba:
GS APPEGA Gahengeri, Duha Complex School, GS Rwamashyongoshyo
Zone y’Amajyaruguru
GS Bisika, GS Mugina, APAPEKI Cyuru, TTC de la SALLE, GSNDBC, GS Nyinawimana,
Zone y’Amajyepfo:
ES MUKINGI, TSS Hanika, GS Muyange , Byimana Academy.
- Abakobwa nabo bamaze gutera imbere muri uyu mukino
Biteaginijwe ko iyi Shampiona izatangizwa ku mugaragaro ku cyumweru taliki ya 24/04/2016,ikazabera muri y’i Burasirazuba maze amakipe ayigize agahurira i Gahengeri ari naho imikino izabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|